• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Perezida Museveni yarezwe mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC

Umwanditsi
January 5, 2017

Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko mu gihu cya Uganda, bamaze kugeza ikirego mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC barega Perezida Yoweri Kaguta Museveni ibyaha by’ubwicanyi.

Itsinda ry’abadepite bakomoka mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta iyobowe na Perezida Museveni – Forum for Democratic Change FDC, ryamaze kugeza ikirego mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC rukorera i La Haye aho barega Perezida Museveni ibyaha bishingiye ku bwicanyi bwakorewe i Kasese ubwo ingabo za Uganda zateraga Ingoro y’Umwami.

Depite Winnie Kiiza, umwe mubagize itsinda ry’abatanze ikirego muri ICC yatangarije itangazamakuru i Kampala ko impamvu yo kurega Perezida Museveni ishingiye ku kuba ariwe Mugaba mukuru  w’Ingabo za Uganda kandi zikaba arizo ngo zakoze ubwo bwicanyi.

Amakuru y’abo ubu bwicanyi bwahitanye ntavugwaho rumwe ndetse n’uko bishwe bivugwa mu buryo butandukanye. Ubutegetsi bwa Uganda buvuga ko abapfuye bagera kuri 64 ndetse ko ingabo za Leta zitabaraga, k’urundi ruhande bo bavuga ko hishwe abantu basaga 100 ndetse ngo bakaba abenshi baragiye bicwa nyuma y’imirwano.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC rwemeje ko rwakiriye iki kirego. Gusa rutangaza ko kuba rwakiriye ikirego bitavuga ko iperereza ritangiye cyangwa se rizakorwa, ngo bigomba kuzasuzumwa. Umushinjacyaha mukuru w’uru rukiko rwa ICC Fatou Bensouda ntacyo aratangaza kubirebana n’ikigiye gukorwa kuri iki kirego.

Amakuru yagiye acicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize, yaba ayatangajwe na bimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda ndetse n’imwe mu miryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, yavugaga ko abantu bishwe bataguye mugitero gusa cyagabwe n’ingabo za Leta ya Uganda, ahubwo ngo barafashwe bamwe barafungwa bagenda bakorerwa iyicarubozo bicwa gahoro gahoro.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga