• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Amayeri aragwira: Umugore yafashwe atwaye urumogi mu gihaza

Umwanditsi
January 7, 2017

Polisi ikorera mu karere ka Rubavu yafashe umugore wari utwaye udupfunyika tw’urumogi 1300 mu gihaza nyuma yo kwihindura umucuruzi wabyo.

Nk’uko umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rubavu, Senior Superintendent of Police (SSP) Callixte Kalisa abitangaza, umugore witwa Mukansonera Geraldine yafashwe ku italiki ya 5 Mutarama 2017 ku mupaka wa La Corniche yihinduye umucuruzi w’ibihaza ariko atwayemo urumogi.

SSP Kalisa yagize ati:” Twabonye amakuru ko uyu mugore acuruza urumogi akoresheje amayeri atandukanye; igihe yerekanaga ibyo afite ku m upaka, twamusatse tubyitondeye nibwo twamusanganaga udupfunyika 1300 tw’urumogi muri kimwe mu bihaza byagaragaraga ko acuruza. Yari yaragitoboye neza ku mutwe maze akuramo iby’imbere yuzuzamo turiya dupfunyika, asubizaho neza agace yari yarakuyeho”.

Yongeyeho ati:” Si inshuro ya mbere Polisi ifashe umucuruzi w’ibiyobyabwenge wabitwaye akoresheje amayeri adasanzwe; hari ababizengurutsa umubiri wabo bakabyambariraho, hari ababiheka mu mugongo ukagirango ni abana bahetse, hari n’uwo twafashe abitwaye mu cyansi nk’amata”.

Yakomeje avuga ko hari abafatwa babitwaye mu nkweto, abandi babicisha mu kiyaga cya Kivu, abandi babitwara mu ngofero ndetse ngo hari n’abakoresha abana bato mu kubitwara.

Mu karere bituranye ka Musanze, Polisi ihakorera yakajije imikwabu yo gufata no kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane hibandwa mu rubyiruko n’abana nk’amatsinda yibasiwe n’ibiyobyabwenge.

Inspector of Police(IP) Viateur Ntiyamira , ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage muri Musanze yagize ati:”Nyuma yo gufata abana benshi batwaye ibiyobyabwenge, twabakusanyirije hamwe ngo bigishwe babashe kubisohokamo.Ibi byavuyemo ishingwa ry’amatsinda 70 arwanya ibiyobyabwenge mu bigo by’amashuri 28, amatsinda 37 arwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ry’abakorerabushake, amatsinda 5 nka yo yashinzwe mu banyonzi n’abamotari yose akorera mu karere ka Musanze”.

Yibukije ko muntu wese ushora umwana mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu buryo ubwo ari bwo bwose ateganyirizwa igifungo kigera ku myaka 7 n’ihazabu igera kuri miliyoni eshanu z’amafaranga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 596 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Mu ngingo ya 220 ho, havuga ko ushora umwana mu biyobyabwenge no mu ikwirakwizwa ry’intwaro cyangwa ubucuruzi bw’ibintu bitemewe ahanishwa igifungo kigera ku myaka itanu n’ihazabu igera kuri miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aha IP Ntiyamira akaba yagize ati:”Niyo mpamvu tubwira abantu ko hari ingamba zafashwe ku babicuruza n’abakoresha abana muri ibi bikorwa bitemewe”.

Yaboneyeho umwanya wo guhamagarira abivuruguta muri ibi byaha bose ko, utazabireka atazatinda kugerwaho n’ingaruka mbi kubera ibihano biteganywa n’amategeko.

Ingingo ya 593 yo ivuga ko gutera, kugurisha, guhindura, gutunda, gushyingura no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe  kandi bihanishwa igifungo kuva ku myaka 3 kugeza kuri itanu n’ihazabu guhera ku 500,000 kugeza kuri 5,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. kananga says:
    January 8, 2017 at 7:37 am

    Koko umunyarwanda yabivuze ukuri ngo” abahinzi bajya inama inyoni zijya iyindi” ubu uyu nabagenzi be bibwiraga ko ushobora guhisha police y’u rwanda. ndabarahiye iyo twumva ibingwi byayo hano turi imahanda, twibaza ahubwo aba bantu niba nta bwoba bagira. gusa ibi bibe isomo kubandi rwose.

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga