• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wamaze kugera mu Rwanda mu ibanga

Umwanditsi
January 9, 2017

Umugogo w’Umwami wa nyuma wayoboye u Rwanda,  Kigeli V Ndahindurwa watangiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yari amaze imyaka isaga 50 kuri uyu wa mbere tariki  ya 9 Mutarama 2017 nibwo wagejejwe mu Rwanda mu buryo bwagizwe ibanga.

Amakuru yo kuzana umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, nubwo byari bisanzwe bizwi ko agomba kuzanwa mu Rwanda nkuko urukiko rwabitegetse,  kugezwa mu Rwanda ku kibuga cy’indege mpuzamahanga  cya Kigali giherereye i Kanombe akuwe muri Amerika aho yatangiye byari byagizwe ibanga ku buryo benshi mubo mu muryango we batagaragaye kwakira umugogo w’Umwami ndetse na benshi mu banyarwanda ntibabimenye.

Nubwo amasaha bivugwa ko umugogo w’Umwami wagereye ku kibuga cy’indege ari aya saa saba nkuko amwe mu makuru agera ku intyoza.com abihamya ngo biragoye kumenya byinshi ku izanwa ry’Umugogo w’Umwami cyane ko nta makuru yari azwi na benshi ko ari buze haba ndetse mubo mu muryango we cyangwa se ngo bimenyeshwe abanyarwanda muri rusanjye.

Tariki ya 4 Mutarama 2017 nibwo urukiko rwo muri Leta ya Virginia ho muri Amerika rwategetse ko umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa mu Rwanda nyuma y’uko impande ebyiri zari zimuhanganiyeho rumwe rushaka ko atabarizwa muri Amerika urundi rushaka ko atabarizwa mu Rwanda zari zananiwe kumvikana zigahitamo kwiyambaza inkiko ngo zibe arizo zikemura impaka zari zavutse. Ikizwi kugeza ubu ni uko umugogo w’Umwami uzatabarizwa i Mwima ya Nyanza ya Butare aho yimikiwe naho igihe bizabera cyo ntabwo kiratangazwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga