• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza agera kuri Miliyoni 58

Umwanditsi
January 11, 2017

Igenzura ry’imikoreshereze y’imitungo ryakozwe n’akarere ka Nyamasheke ryatumye hafatwa abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bakekwaho kunyereza amafaranga agera kuri miliyoni 58 z’amafaranga mu bigo bari babereye abayobozi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yagize ati:”Igenzura ryashyizweho n’akarere rigamije kumenya imikoreshereze y’amafaranga ahabwa ibigo by’amashuri, niryo ryatumye abayobozi b’ibigo bine by’amashuri batabwa muri yombi”.

Yakomeje avuga ko abafashwe ari umuyobozi wa GS Nyanza, Aloys Nzeyimana ukekwaho kunyereza amafaranga angana na miliyoni 11; umuyobozi wa GS Banda ukekwaho kunyereza miliyoni 13,9.

Abandi ni umuyobozi wa ES Rangiro, Jéremy Mushimiyimana ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 21 ndetse na Canisius Mukuzimana wayoboraga EP Ruhengeri ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 3,1.

CIP Kanamugire yagize kandi ati:”Iperereza riracyakomeza n’ubwo igenzura ryagaragaje ko aba bagabo hari uruhare bafite mu kubura kw’ariya mafaranga; ubu bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga”.

Yagize kandi ati:” Ibi birababaje, aya yari amafaranga agenewe imibereho y’abanyeshuri n’ubuzima bw’ibi bigo muri rusange; abayobozi b’ibigo bakwiye kujya bayakoresha ibyo yagenewe kandi bakagira umutimanama wo kuyakoresha neza”.

Mu ngingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, havuga ko kunyereza bihanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’inshuro ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’ibyanyerejwe cyangwa ibyangijwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. rurangwa gaston says:
    January 12, 2017 at 12:39 pm

    police y,urwanda niƙomereze aho ,kuko abayobozi nkabo barya ibigenewe kuzamura uburezi bwa abana baba nyarwanda amategeko abibabaze nibahamwa nicyaha babiryozwe ,kuko ibyo biri mubiɗindiza ireme ryuburezi.

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga