• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
17/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
17/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari
17/09/25
Indege itagira umupirote( Drone) y’Igisirikare cy’u Rwanda yakomerekeje Abanyeshuri

Christiano Ronaldo si umukinnyi uhambaye mu mateka ya Real Madrid – Del Bosque

Umwanditsi
January 13, 2017

Vicente Del Bosque wigeze kuba umutoza w’ikipe ya Espagne, yahakanye yivuye inyuma ko Ronaldo yaba afite ubuhangange burusha ubw’abandi bakinnyi bafatwa n’ibihangange mu mateka y’ikipe ya Real Madrid.

Christino Ronaldo, umwe mu bakinnyi ufatwa nk’igihangange kuri iy’Isi by’umwihariko mu mupira w’amaguru, umukinnyi umaze kwegukana Ballon d’Or zigera kuri enye, umukinnyi wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza ku mugabane w’Uburayi umwaka wa 2016, abonwa na Del Bosque nk’uwagize ibihe bye nkuko n’abandi bagize ibihe byabo.

Kuva yagera mu ikipe ya Real Madrid mu mwaka wa 2009, umukinnyi Christiano Ronaldo yagiye akora byinshi mu mupira w’amaguru ndetse agenda aca uduhigo dutandukanye twari twaragiye dushyirwaho n’abamubanjirije.

Christiano Ronaldo umunyaporutigali, ibi ngo ni nk’ubukangurambaga bwo kumurwanya. Vicente Del Bosque abona ko Christiano Ronaldo atari umukunnyi w’igihangange urusha abandi mu mateka y’ikipe ya Real Madrid, amubona nk’umukinnyi mwiza wagize ibihe bye nk’abandi b’ibihangange Real yagize.

Del Bosque, wigeze kuba umutoza wa Espagne, aganira na Radio Marca yavuze ko Christiano Ronaldo umunyaporutigali ukinira Ikipe y’Umupira w’amaguru ya Real Madrid atamubonamo nk’umukinnyi urusha abandi kuba igihangange mu banyuze muri iyi kipe ya Real.

Ibyo Del Bosque avuga byo kutemera Christiano Ronaldo nk’umukinnyi w’igihangange mu mateka y’abakinnyi banyuze muri Real Madrid, abishingira ko ngo buri mukinnyi agira ibihe bye, ko rero ngo muri Real atari we wenyine wakoze ibikomeye, ko hari n’abandi bahanyuze ndetse bakoze ibikomeye muri iyi kipe no ku mugabane w’Uburayi bafatwa n’ibihangange by’umwihariko muri Real Madrid barimo Gento na Raul, yatanzeho ingero.

Vicente Del Bosque, kubwe abona ikipe ya Real Madrid ari ikipe nziza, ikomeye kandi y’igihangange ndetse ifite umutoza w’igihangange. Akagira ati; iyo urebye ikipe ya Real Madrid itozwa na Zinedine Zidane ubona ko ari ikipe iba yiteguye gutsinda, muri Espagne.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5868 Posts

Politiki

4119 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga