• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Rubavu: Amayeri yo gutwara urumogi mu mapine y’igare ntiyamuhiriye, Polisi yaramucakiye

Umwanditsi
January 18, 2017

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu ifungiye kuri Sitasiyo ya Gisenyi uwitwa Iremberabo Donatien nyuma yo kumufatana udupfunyika tw’uromogi 500 adutwaye mu mapine y’igare yasunikaga aturutse muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

Uyu mugabo Iremberabo Donatien ufite imyaka 23 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Nengo, ho mu murenge wa Gisenyi, ahagana saa moya z’ijoro ryo ku wa 16 uku kwezi kwa Mutarama 2017.

Asobanura uko yafashwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yagize ati:” Ubwo yavaga muri iki gihugu cy’igituranyi, Polisi y’u Rwanda yasatse mu mapine y’igare rya siporo yasunikaga, isangamo urwo rumogi. Ifatwa rye ryaturutse ku makuru Polisi y’u Rwanda yari ifite y’uko ashobora kuba ari mu batunda urumogi”.

CIP Kanamugire yaburiye abishora mu biyobyabwenge agira ati:”Ababitunda n’ababikoresha ku buryo bumwe cyangwa ubundi baragirwa inama yo kubireka kuko amayeri yabo tuyazi. Abatazabireka bamenye ko igihe icyo ari cyo cyose bazafatwa babihanirwe”.

Na none kuri uwo munsi, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyanza yafatanye abagore babiri udupfunyika 2482 tw’urumogi dupima ibiro bitandatu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yavuze ko abarufatanwe ari Uwineza Assia ufite imyaka 31 y’amavuko na Muhawenimana Madine ufite imyaka 35 y’amavuko.

Yavuze ko aba bombi bafatiwe aho batuye mu kagari ka Kavumu, mu murenge wa Busasamana.

Yagize ati:”Baguwe gitumo mu rugo rwa Uwineza barimo bapfunyika urwo rumogi mu dupfunyika duto”.

CIP Hakizimana yavuze ko aba bagore bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu gihe iperereza rikomeje.

Yibukije ko ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha, birimo gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, gufata ku ngufu; n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina; hanyuma asaba abantu kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo, batanga amakuru atuma hafatwa ababitunda n’ababikoresha.

Gukora, guhindura, kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga