• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
17/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
17/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari
17/09/25
Indege itagira umupirote( Drone) y’Igisirikare cy’u Rwanda yakomerekeje Abanyeshuri

Bugesera: Polisi yamufatanye Moto ayibye i Kigali agiye kuyigurisha i Burundi

Umwanditsi
January 23, 2017

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera, mu ijoro ryo ku itariki ya 20 Mutarama yataye muri yombi umusore witwa Uzayisenga JMV wari wibye moto ayivanye i Kigali agiye kuyigurisha i Burundi

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yasobanuye uko yafashwe avuga ati:”Ubwo mu ijoro ryo ku itariki ya 20 Mutarama 2017 abapolisi bari mu kazi kabo gasanzwe ko kugenzura umutekano mu kagari ka Gatanga umurenge wa Ruhuha, uyu Uzayisenga yaraje ari kuri moto ifite pulaki RD308F, ababonye arabikanga arahagarara, azimya n’amatara yayo, bagenda bamusanga nawe ahita ayivaho ariruka baramukurikira nyuma baramufata”.

Uzayisenga wemera icyaha avuga ko iyi moto yayibye ku itariki ya 18 Mutarama 2017 akayijyana iwe mbere yo kujya kuyishakira umuguzi i Burundi, akaba yarayikuye aho nyirayo yari yayiparitse mu murenge wa Kimironko, akavuga ko mu kuyiba yakoresheje urufunguzo rusanzwe kuko kuyatsa bitagombera urufunguzo rwayo.

IP Kayigi yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda guha icyuho abajura, bakirinda uburangare hagira uwibwa cyangwa ikindi gikorwa kinyuranyije n’amategeko agahita abimenyesha Polisi n’izindi nzego ziyunganira mu mutekano kugirango uwagikoze afatwe mu maguru mashya.

Yaburiye abajura kureka ibyo bikorwa byabo, bagashyira hasi amaboko bagakora kuko Polisi y’u Rwanda ifite ubushobozi bwo kubatahura ikabafata bagafungwa bikabagiraho ingaruka ubwabo ndetse n’imiryango yabo.

Uzayisenga ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruhuha mu gihe hagikorwa iperereza.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5868 Posts

Politiki

4119 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga