• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Ambasaderi Kabonero ibinyabiziga byafatiwe mu Rwanda

Umwanditsi
January 25, 2017

Polisi y’u Rwanda yashyikirije uhagarariye Uganda mu Rwanda, Ambasaderi Richard Kabonero imodoka ebyiri na moto byafatiwe mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2016.

Iki gikorwa cyo gushyikiriza ibi binyabiziga Ambasaderi Richard Kabonero cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru tariki 24 Mutarama 2017.

Ambasaderi Kabonero yashyikirijwe ibyo binyabiziga na Komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda no kugarura ituze, CP Emmanuel Butera; akaba yari hamwe n’Umuyobozi w’ Ishami rya Polisi y’u Rwanda rihuza ibikorwa bya Polisi Mpuzamahanga, Assistant Commissioner of Police (ACP) Peter Karake.

Imodoka yashyikirijwe ni iyo mu bwoko bwa SUV Land Cruiser ifite nimero ziyiranga UAS 966W n’iyo mu bwoko bwa Mercedes Benz ifite nimero ziyiranga LWASA4, na moto yo mu bwoko bwa BMW ifite nimero ziyiranga UEM072P.

Ibi binyabiziga byafatiwe ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda hakoreshejwe Ikoranabuhanga rya I-24/7.

Iyo mu bwoko bwa Land Cruiser yafashwe ku wa 30 Ukuboza 2016, iyo mu bwoko bwa Mercedes Benz yafashwe ku itariki 19 Gicurasi 2016, naho moto yafashwe ku ya 01 Ugushyingo 2016.

Avugana n’itangazamakuru ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Ambasaderi Kabonero yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bufatanye ikomeje mu gukumira no kurwanya ibyaha ndengamipaka.

Yagize ati:” Abanyabyaha iteka bahoraho ariko icyangombwa ni uburyo inzego zishinzwe kubarwanya zihana amakuru; ubu bufatanye butuma bigora abanyabyaha gukorera mu karere k’ibihugu byacu”.

CP Butera yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishishikajwe no gukorera hamwe n’inzego zishinzwe umutekano, zaba izo mu karere ndetse no mu bindi bihugu muri gahunda zo gukumira no kurwanya ibyaha ndengamipaka birimo n’ubu bujura bw’imodoka.

Aha yongeyeho ati:” Polisi zo mu karere na Polisi Mpuzamahanga ziterana mu buryo buhoraho mu gufatira ingamba hamwe kuri ibi byaha”.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi mpuzamahanga muri Polisi y’u Rwanda, ACP Peter Karake avugana n’itangazamakuru yagize ati:” Iriya Land Cruiser yibwe mu Buyapani, Mercedes Benz yibwa muri Afurika y’Epfo naho moto BMW yibiwe mu Bwongereza. Tuzishyikirije abayobozi muri Uganda ngo bakomeze iperereza bamenye bene zo b’ukuri”.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga