• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
08/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
08/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
08/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Ubuhamya: Yashituwe n’ifaranga akina filime y’urukozasoni atabizi

Umwanditsi
January 27, 2017

Kumyaka 61 y’amavuko, umukinnyi wa filime w’umufaransa, Charlotte de Turckheim yatanze ubuhamya bw’ibyamubayeho ubwo yari inkumi y’imyaka 20 akaza gukinishwa Filime y’urukozasoni atabizi.

Charlotte de Turckheim, ubu ni umukecuru w’imyaka 61 y’amavuko, abara inkuru y’uburyo yakinishijwe filime y’urukozasoni atabizi ubwo yari fite imyaka 20 y’amavuko. Ibyamubayeho, yabihishuye ku mugaragaro kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Mutarama 2017 avuga ko mu myaka hafi 40 ishize yigeze akinishwa muri filime y’urukozasoni atabizi.

Charlotte de Turckheim ni umukinnyi wa Filime w’umufaransa. Mu kiganiro cyitwa “C à Vous”gica kuri Televiziyo France 5 yeruye atanga ubuhamya bw’ibyamubayeho ubwo yari inkumi y’imyaka 20 agakinishwa Filime y’urukozasoni atabizi ariko kandi akurikiranye ifaranga ritari rike muri icyo gihe.

Charlotte agira ati:” Nakinnye muri filime y’urukozasoni ntabizi. Ndabarahiye ni ukuri! Twari dufite imyaka 20, nigaga amasomo ajyanye n’ikinamico (théâtre), hari umuhungu waje arabaza ngo:” Ni inde ushaka gukina cyangwa kugaragara muri filime igiye gukinwa mu cyumweru gitaha”. Byongeye bahembaga neza, byari hagati y’ama Euro 500 na 1000 k’umunsi uyabaze muri icyo gihe. Njye n’inshuti yanjye twari kumwe twahise twemera turagenda.

Charlotte, akomeza avuga ko nyuma bagiye ahagombaga gukinirwa Filime maze babereka aho bagombaga kugenda batoragura indabo mu ishyamba, ni uko ati:” mbega ukuntu iyi filime ari nziza!, ibintu byoroshye gutya, nuko twari twambaye amajipo magufi tugenda dutoragura indabo naho ntitukamenye ko hasi hari Camera zigenda zidufata amashusho”. Bucyeye bwaho ubwo bahamagarwaga kureba filime yakozwe nibwo yaguye mu kantu abonye ko yari yambaye ubusa.

Nguko uko Charlotte yakinishijwe filime agakurikira ifaranga maze Camera nazo atigeze abona zikagenda zimufata amashusho mu kajipo kagufi aziko arimo atoragura indabo.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga