• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
21/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
21/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
21/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo

Muhanga: Abamotari bifatanije na Polisi mu gikorwa cyo kurengera ibidukikije

Umwanditsi
January 28, 2017

Mu gikorwa cy’isuku no kurengera ibidukikije cyahuje abamotari 500 bakorera mu karere ka Muhanga hamwe n’inzego z’umutekano n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kubungabunga umutekano bakondeye ishyamba banatema ibihuru byarimo nyuma banaganira ku mutekano n’akazi kabo.

Abatwara abagenzi kuri moto bagera kuri 500 bakorera mu Mujyi w’akarere ka Muhanga, ku wa 26 Mutarama 2017 bifatanyije n’inzego z’umutekano n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu kubungabunga umutekano mu gikorwa cy’isuku no kurengera ibidukikije.

Bafatanyije gukondera ishyamba rya Polisi riherereye mu kagari ka Gitarama, ho mu murenge wa Nyamabuye; ndetse batema ibihuru byari biririmo.

Nyuma y’icyo gikorwa, abatwara abagenzi kuri moto bagiranye inama n’Inzego z’umutekano, zibaganiriza ku ngingo zitandukanye zirimo kurengera ibidukikije, kutishora mu biyobyabwenge no kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Mu kiganiro yagiranye na bo, Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Claver Kayihura yabasabye kutajugunya aho babonye amacupa ndetse n’ibindi biteza umwanda bikanangiza ibidukikije; ahubwo bakabishyira ahabugenewe.

Yagize ati:”Kurengera ibidukikije no kwirinda umwanda ni ukurengera ubuzima. Reka twese bibe umuco wacu; kandi tubitoze abandi”.

IP Kayihura yabasabye kandi kwirinda ibiyobyabwenge by’amoko yose no kugira uruhare mu kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo agira ati:” Hari bamwe mu bamotari bafatwa babihetse kuri moto; abandi bakaba bafatwa  batwaye ababifite. Mubyirinde, kandi mutungire agatoki inzego zibishinzwe ababikora”.

Yabasabye na none kubahiriza ibimenyetso n’ibyapa byo ku (mu) muhanda, guhagarara igihe cyose bahagaritswe n’umupolisi cyangwa undi muntu ubifitiye ububasha, kwambara umwambaro ubaranga igihe cyose bari muri iyo mirimo, no kwambara ingofero yabugenewe (Kasike); kandi bagahagurutsa moto umugenzi amaze kuyambara neza.

Yagize ati:”Nimwubahiriza amategeko y’umuhanda muzaba mubaye abafatanyabikorwa mu gukumira impanuka zikomeretsa; ndetse rimwe na rimwe zigahitana bamwe mu bakoresha inzira nyabagendwa no kwangiza bimwe mu bikorwa by’iterambere”.

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuri moto mu Ntara y’Amajyepfo, Musabimana Jerôme yasabye bagenzi be gukirikiza inama bagiriwe agira ati:” Mu bo dutwara kuri moto hashobora kubamo abafite ibintu bitemewe n’amategeko nk’ibiyobyabwenge cyangwa abagiye gukora ibyaha bitandukanye. Turasabwa kurangwa n’ubushishozi kugira ngo tutaborohereza kugera ku byo bagambiriye; ahubwo twagira uwo tubicyekaho tukihutira kubimenyesha Polisi n’izindi nzego zibishinzwe”.

Yakomeje agira ati:”Mu gihugu hatari umutekano usesuye ntitwakora uyu murimo udutunze ukanadutungira imiryango. Dukwiye rero kugira uruhare mu kurwanya icyawuhungabanya dutanga amakuru ku gihe atuma gikumirwa”.

Nyuma y’ibiganiro abatwara abagenzi kuri moto bagiranye n’inzego z’umutekano, bashyizeho ihuriro ryo kurwanya ibyaha n’iryo kurengera ibidukikije.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga