• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
17/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
17/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
17/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira

Umutoza Jean Baptiste Kayiranga yasezeye ku ikipe ya Pepiniyeri

Umwanditsi
January 29, 2017

Kayiranga Jean Baptiste, wari umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Pepiniyeri yo mu kiciro cya mbere mu Rwanda yamaze gutangaza ko atandukanye na Pepiniyeri nyuma yo kuyibonera amanota atatu kuva yatangira kuyitoza ikijya mu kiciro cya mbere.

Ibi Kayiranga yabitangarije itangazamakuru kuri iki cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2017 nyuma y’umukino wamuhuje na Gicumbi akayikuraho amanota 3. Kayiranga Baptiste hamwe n’ikipe ye ya pepiniyeri yatozaga, nibwo babashije kubona amanota atatu bayakuye kuri iyi kipe ya Gicumbi ubwo bakiniraga ku kibiga cyo ku Ruyenzi kitwa icya Pepiniyeri.

Umukino ukirangira, mu gihe benshi mu bakunzi ba Pepiniyeri bari biteze kwishimira ikipe yabo yari imaze kubashimisha ibona amanota atatu kuva yakwinjira mu kiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, batunguwe no kumva Kayiranga Baptiste watozaga iyi kipe abwira itangazamakuru ko atazongera gutoza Pepiniyeri, ko atakiri umutoza wayo.

Gusezera k’umutoza Kayiranga Baptiste akarekurana na Pepiniyeri, abikoze nyuma y’uko iyi kipe itsinze ibitego 2-1 ikipe ya Gicumbi bityo ikaba ishoje igice cy’imikino ibanza ya shampiyona yigondeye Gicumbi mu makipe yose bakinnye, ikaba kandi ari nayo ikuyeho amanota atatu kuva yakwinjira mu kiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ikipe ya Pepiniyeri, ubu niyo kipe iheruka izindi kuko iri ku mwanya wa 16 mu makipe 16 aho ifite amanota 5 gusa mu mikino yakinnye, yatewe kandi mpaga ubugira kabiri muri iki gice cy’imikino ibanza ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Kayiranga Jean Baptiste, yatangaje ko ntako atagize ariko ngo hari ibyo batumvikanaga bityo rero ngo ni byiza ko batandukana.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5891 Posts

Politiki

4142 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga