• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
08/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
08/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo
08/12/25
Ab’Imyumvire iganisha ku kugumura Abaturage bahawe“GASOPO”, babwirwa itegeko n’Ibihano

Etienne Tshisekedi warwanije ubutegetsi bwa Mobutu na Kabila yapfuye

Umwanditsi
February 1, 2017

Ku myaka 84 y’amavuko, umunyapolitiki w’umukongomani Etienne Tshisekedi yaguye mu bitaro byo mu bubiligi bya Sainte Elizabeth kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2017.

Impirimbanyi ya Demokarasi akaba umunyepolitiki w’umukongomani wamamaye mu kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Mobutu sese seko kuku ngbendu wa za banga wategetse igihe kinini kurusha abandi ndetse akarwanya bikomeye ubutegetsi bw’abamukurikiye barimo Perezida Laurent Desiré Kabila n’umuhungu we Joseph Kabila, yaguye mu bitaro bya Sainte Elizabeth ho mu Bubiligi ahagana saa kumi nimwe n’iminota isaga 20. Tshisekedi yari yagiye mu ndege ya wenyine kuwa 24 Mutarama 2017gukorerwa ibizamini by’isuzuma ry’ubuzima kuko ubuzima bwe butari bumeze neza.

Tshisekedi w’imyaka 84 y’amavuko, yagiye agaragara cyane ndetse avugwa mu banyapolitiki bakomeye batinyutse kurwanya ubutegetsi bw’abaperezida bagiye bayobora Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo, ntiyaripfanaga ndetse yarwanyaga ubutegetsi kenshi ari mu gihugu nta guhunga, ntiyatinyaga kunenga no kuvuga ibitagenda.

Etienne Tshisekedi, yagiye akora imirimo ya Politiki ikomeye muri Kongo nk’aho yabaye Guverineri, yabaye kandi Minisitiri w’Intebe wa Kongo ku ngoma ya Mobutu nyuma baza gutandukana ashinga ishyaka rye bwite riharanira Demokarasi n’iterambere ry’abaturage.

Etienne Tshisekedi wa Mulumbu witabye Imana kuri uyu mugoroba wo kuwa gatatu tariki 1 Gashyantare 2017 ahagana saa kumi nimwe n’iminota isaga 20, apfuye afite imyaka 84 kuko yavutse tariki ya 14 Ukuboza 1932, yari umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, UDPS.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5928 Posts

Politiki

4177 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1040 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga