• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
02/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
02/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
02/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Mpayimana Philippe unyotewe no kuba Perezida w’u Rwanda ati” si nziyamamariza gutsindwa.”

Umwanditsi
February 4, 2017

Mpayimana, nyuma yo gutangaza ko yifuza kujya mu bahatanira kuzayobora u Rwanda, avuga ko icyo asaba gusa ari uguhabwa urubuga kuko ngo ataje kwiyamamariza gutsindwa. Hari n’impamvu abona zitera benshi mu baba hanze kudataha mu Rwanda.

Mpayimana Philippe w’imyaka 46 akaba afite igisekuru mu karere ka Nyaruguru mu Ntara y’amajyepfo, nyuma yo kuva mu Bufaransa aho yabaga agatangaza ko aje guhatanira umwanya wo kuyobora u Rwanda, arasaba guhabwa urubuga ubundi akiyerekana ngo agatsinda amatora.

Mu kiganiro Mpayimana wa Rugayi rwa Ntawiyanga wa Barambanza yagiranye n’intyoza.com, yatangaje ko aje mu mukino wa Politiki no gushaka kuba Perezida w’u Rwanda abifitiye ubushake kandi atiteguye gutsindwa ngo icyo asaba gusa ni uguhabwa urubuga.

Mpayimana, atangaza ko nubwo kugeza ubu nta mukandida numwe uremererwa kwiyamamaza kuko ngo igihe cyo kwakira kandidatire no kuzemeza kitaragera, atangaza ko yifitiye icyizere cyo kuzatsinda naramuka ahawe urubuga, agira ati:” Icyizere ndagifite ntabwo niyamamarije gutsindwa, icyo nsaba cyonyine ni uguhabwa urubuga.”

Nyuma yo kuva mu Bufaransa aho amaze imyaka 14 nubwo hari ibihe yagiye anyuzamo akaza mu Rwanda, atangaza ko abari hanze y’u Rwanda ngo ibibabuza gutaha ibyinshi bibaturukaho. Agira ati:” Leta yo mu Rwanda ntabo yababujije gutaha mu Rwanda, ibyinshi bibaturukaho, ibyinshi bituruka ku bantu bari hanze bakifitemo ubwoba, bagifitemo kutabimenya, nzi neza ko babayeho mu bwoba kubera kudasobanukirwa, abenshi bafite ibyo baregwa bagatinya kugera mu Rwanda noneho bakisunga ibyo kubeshya abantu ngo barashinga amashyaka ngo ntibemewe mu Rwanda.”

Mpayimana, abona ko kwakira kandidatire ye no gutegwa amatwi hari icyo ngo byahindura kuri imwe mu myumvire ya bamwe bakitinya bakanatinya gutaha mu Rwanda bityo n’abakomeje kubeshya bakaba batabona icyo bakomeza kubeshya. Agira ati:” Kwakira kandidatire yanjye no kuntega amatwi bishobora kubaha icyizere.” Abona kandi ko ngo ababi n’abagome ntawe ukwiye kubakingira ikibaba cyane cyane ngo mu banyarwanda baba hanze, mbese nabo ubwabo ngo bikoremo gacaca bishyire bizane bumve ko u Rwanda ari urwabo.

Mpayimana, ntabwo yirengagiza ibyiza Perezida Kagame amaze gukorera u Rwanda n’Abanyarwanda, avuga ndetse ko hari ibintu byinshi azamufataho urugero, gusa ngo mu gihe cyo kwiyamamaza, yifuza ko abaturage bakwirengagiza gato ibimaze kugerwaho maze bagahanga amatwi n’amaso imigabo n’imigambi y’ibyo abiyamamaza bazaba babagezaho by’igihe kiri imbere.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga