• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
14/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
14/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
14/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Yiyahuye muri gariyamoshi itwarwa n’umugore we nyuma yo gutandukana

Umwanditsi
February 11, 2017

Umugabo witwa Gary wo muri Ecosse, nyuma y’ibyumweru bitatu gusa atandukanye n’umugore we Diane yafashe icyemezo cyo kwiyahura kandi akiyahura muri Gariyamoshi itwarwa n’umugore we.

Diane, umwe mu bagore batwara Gariyamoshi muri Ecosse, avuga ko ubwo uwahoze ari umugabowe yiyahuraga muri gariyamoshi atwara byamusigiye igikomere ndetse n’ihahamuka.

Mu buhamya bwe, Diane agira ati:” uwahoze ari umugabo wanjye yijugunye ( yiyahuye) muri gariyamoshi ntwara.” Gary ntabwo yabashije kwihanganira ugutandukana kwe na Diane umugore we, nyuma y’ibyumweru bitatu gusa batandukanye nibwo yiyahuye akoresheje kwijugunya muri gariyamoshi itwarwa n’umugore we Diane, ahita apfa.

Diane, nta kintu na kimwe yabashije gukora ngo ashobore gutuma aya mahano ataba mu gihe uwahoze ari umugabo we Gary yijugunyaga muri Gariyamoshi yari atwaye. Diane w’imyaka 29 y’amavuko, ni umugore udasanzwe, ibitangazamakuru byo mu gace abamo bikunda kumwandikaho.

Niwe mugore wa mbere watwaye gariyamoshi, aho yakoraga ku myaka 19 yamavuko yagiye azamurwa mu ntera intambwe ku yindi kubera gukora cyane agamije kuzagera ku nzozi ze.

Mu gihe yari amaze gutsinda ibizami yishimye agira ati:” nsazwe n’ibyishimo kubona ntsinze ibizamini byo gutwara gariyamoshi, ntabwo byari byoroshye ariko byarashobotse.”

Diane yagize ihungabana rikomeye nyuma y’uko uwahoze ari umugabo we Gary w’imyaka 36 y’amavuko yiyahuye muri gariyamoshi atwara mu masaha ya saa mbiri za mugitondo.

Avuga ko kubyakira byamugoye, ko ntacyo yabashije gukora, ko ndetse no gufata feri ngo ahagarare bitashobotse.

Ubwo Gary yapfaga, polisi itangaza ko yahamagawe ihabwa amakuru ko hari umuntu wishwe na gariyamoshi, gusa itangaza na none ko nta gushidikanya ko umuntu yijugunye muri gariyamoshi ikamuhitana.

Diane we avuga ko agerageza kwakira ibyabaye cyane ko we n’umugabo we Gary babanye imyaka cumi neza nk’umugabo n’umugore. Benshi mu bazi uyu muryango, bavuga ko batiyumvisha uburyo Gary yakoze igikorwa cyo kwiyahura kabone n’aho ubuzima bwari kuba bumukomereye kuko ngo mu gihe yabanaga n’umugore we bari umuryango mwiza w’intangarugero.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga