• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Nyabugogo: Bamwe mu bakoraga ubujura bashyizeho ihuriro rigamije gukumira ibyaha

Umwanditsi
February 15, 2017

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure abandi”.

Bizinde Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamabuye mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo yagize ati:” mu mwaka wa 2012 hano muri Nyabugogo kari agace k’umutekano muke kubera ibikorwa by’ubujura. Abakoraga ibi bikorwa bibi ni bamwe mu rubyiruko baje mu Mujyi wa Kigali baraturutse mu duce dutandukanye tw’igihugu; aho bibwiraga ko mu Mujyi bahabona ubuzima bwiza. Barangwaga rero no gushikuza abagore amaterefone, amasakoshi n’ibindi; hanyuma bagahita birukira mu gishanga cya Nyabugogo ku buryo kubakurikirana bitabaga byoroshye”.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu, ako gace karimo umutekano usesuye. Yabivuze muri aya magambo:” mu mwaka wa 2014, inama y’umutekano y’umurenge wa Gatsata yarateranye, maze ifata ingamba zirimo guha imbaraga irondo ry’umwuga, no gufata ingamba zihamye z’aho hantu havugwaga ibikorwa by’ubujura. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamabuye yagize ati:” icyo gihe habayeho igitekerezo cyo guhamagara bamwe mu bakoraga ibyo bikorwa bibi by’ubujura biyitaga “abamarine” ndetse tubagira inama yo kubireka”

Umwe mu baretse ubwo bujura witwa Uwihaye Pierrot ukomoka mu karere ka Rulindo yagize ati:” ubusanzwe harimo ibyiciro byinshi by’ubwo bujura mu mirenge ya Gatsata, Kimisagara na Muhima. Hari abitwa abakanguzi bafungura imodoka badakoresheje imfunguzo zayo ahubwo bakoresha insinga n’ibindi byuma; harimo kandi abarigisi batwaza abagenzi imizigo hanyuma bakayibiba, abatobora amazu, abambura abantu ibyabo n’ibindi bikorwa bibi”. Yakomeje agira ati:” nyuma twagize amahirwe ubuyobozi buraduhamagara buduhuriza hamwe turabireka, ubu dusigaye tujya aho abandi bari nko mu nama, mu muganda n’ahandi”.

Kubera kugirwa inama no kuba ubuyobozi butuba hafi, iyo duketse ko hari umuntu wibwe, duhita duhamagara abanyamuryango bacu biyemeje kureka ubujura, hanyuma tugafatanya twese tukamenya aho ubujura bwabereye, tugakora urutonde rw’abanze kubireka dukurikije icyiciro cy’ubujura, tukabimenyesha Polisi y’u Rwanda noneho ukekwaho ubwo bujura umwe, babiri, batatu n’abandi bagafatwa kugera tugeze ku mujura wibye ndetse n’ibyibwe tukabigaruza. Natanga ingero; twagaruje telefone igura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 360, za mudasobwa 5 n’ibindi mu minsi yashize”.

Niyonzima Jean Damascene ukomoka mu karere ka Nyaruguru, nawe yahoze ari muri ibyo bikorwa bibi by’ubujura. Yagize ati:” nyuma yo kunywa ibiyobyabwenge birimo alukoro, essence, urumogi n’ibindi; twapandaga imodoka, tugakata imifuka, tukambura abagore amaterefone n’amasakosi tukajya mu mazi bakatubura. Nakomeje muri ubwo buzima bubi ariko ku bw’amahirwe, ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsata, na Polisi y’u Rwanda batugiriye inama maze niyemeza kubireka. Nta kintu cyiza nakuyemo uretse gukubitwa, gufungwa, uburwayi, kurara hanze n’ibindi”.

Aba, kimwe na bagenzi babo bahoze bakora ibikorwa by’ubujura bwavuzwe hejuru no gukoresha ibiyobyabwenge, basabye abakiri muri ubwo bujura kubureka bakaza gufatanya kubaka igihugu. Cyakora basabye ko inzego z’ibanze ko zakomeza kubaba hafi zigakomeza kubagira inama no kubafasha mu mishinga yo kwiteza imbere bazigejejeho irimo kububakira ikinamba cyo koza imodoka, ikibuga cyo kubumbiramo amatafari ya sima yo kubakisha n’ibindi.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga yavuzeko uru rubyiruko rwaretse ibi bikorwa bibi by’ubujura kubera ibiganiro bagiye bahabwa byabasabaga kureka ibyo bikorwa bibi.  Yakomeje avuga ko kuba Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze zarakomeje kubegera no kubagira inama, byatanze umusaruro ugaragara kuko ubwabo batanga umusanzu wo kwerekana abagikora ubujura bityo bagafatwa n’ibyibwe bikagaruzwa.

ACP Rutikanga yahamagariye abagikora ubujura kubureka bakibumbira mu mashyirahamwe yo kwiteza imbere kuko inzego zitandukanye ziteguye kubafasha, ariko aburira abanze kureka ubwo bujura ko Polisi y’u Rwanda izabafata, kugira ngo bagarurwe mu murongo mwiza.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga