• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Moto yibiwe Bugesera nyiri ukuyiba atabwa muri yombi muri Gakenke

Umwanditsi
February 19, 2017

Moto yo mu bwoko bwa TVS ifite nimero ziyiranga RAB 632V yibwe mu karere ka Bugesera mu cyumweru gishize yafatanywe uwitwa Nshimiyimana Jean Bosco; uyu mugabo ucyekwaho kuyiba akaba yarafatiwe mu murenge wa Muhondo, ho mu karere ka Gakenke ku itariki 18 z’uku Kwezi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innnocent Gasasira yavuze ko iyi moto ari iya Ndagijimana Fidele, utuye mu kagari ka Rugarama, mu murenge wa Mareba.

IP Gasasira yagize ati,”Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko yayibye mu ijoro ryo ku itariki 15 Gashyantare 2017 ayikuye mu nzu nyirayo n’umuryango we babamo. Yakinguye urugi rw’iyo nzu akoresheje urufunguzo rw’urucuramo.”

Yakomeje agira ati,”Nyiri iyo moto akimenya ko yibwe; yihutiye kubimenyesha Polisi imuri hafi. Hakurikiyeho guhanahana amakuru yerekeranye n’ubwo bujura no gufatanya gushaka uwayibye; hanyuma aza gufatirwa mu karere ka Gakenke. Nyirayo yamenyeshejwe ko moto ye yafashwe; akaba ategerejwe kugira ngo ayishyikirizwe.”

Yavuze ko ifatwa ry’iyi moto n’ucyekwaho kuyiba ryatewe no gutangira amakuru ku gihe; aha akaba yaragize ati,”Guhanahana amakuru ku gihe bituma abakoze ibyaha bafatwa vuba; kandi na none aho bishoboka bigakumirwa.”

Ucyekwaho ubu bujura bwa moto (Nshimiyimana) afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rushashi (Gakenke) mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yasabye abayituye kwirinda ibyaha aho biva bikagera no kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru atuma bikumirwa no gufata ababikoze.

Umuntu uhamwe n’icyaha cy’ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano; nk’uko biteganywa n’ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ingingo ya 391 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ubujura bukoreshejwe guca icyuho, kurira cyangwa imfunguzo zitari iza nyira zo; ubujura bukozwe nijoro mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije; igihano ntarengwa giteganyijwe mu ngingo ya 300 y’iri tegeko ngenga cyikuba kabiri.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga