Kamonyi: Ubuyobozi bw’ikigo cy’ishuri bwafungiranye abanyeshuri mu modoka bateshwa amasomo

Mu kigo cy’ishuri ribanza n’incuke cyitwa IRERERO ACADEMY riherereye mu murenge wa Runda, abanyeshuri bakuwe mu ishuri bafungiranwa mu modoka y’ishuri aho bashinjwa kutishyura amafaranga y’ishuri.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Werurwe 2017 mu kigo cy’ishuri ribanza n’incuke ryitwa IRERERO ACADEMY riherereye mu murenge wa Runda mu kagari ka Ruyenzi, abana b’abanyeshuri basohowe mu ishuri bafungiranwa mu modoka bateshwa amasomo.

Bamwe mu babyeyi ndetse n’abana baganiriye n’intyoza.com ariko bagasaba kudatangarizwa amazina, bavuga ko batunguwe no gusohorwa mu ishuri kw’abana bagafungiranwa mu modoka hanze, bamwe mubababajwe n’iki gikorwa, bavuga ko ibyakozwe bitari bikwiye.

Bavuga ko kuba hari abana bamwe batari bishyuye amafaranga y’ishyuri ngo bitari kuba ikosa rigomba kuzizwa abana kugera ubwo bavanywe mu ishuri bagafungiranwa mu modoka. Bavuga ko niba ubuyobozi bw’ikigo bwari bufite gahunda imeze itya bwagombye kuba bwarabwiye abana ntibirirwe baza ku ishuri aho kubasohora bagafungiranwa mu modoka. Ikindi kandi ngo byari kuba byiza bikanumvikana iyo bahamagara ababyeyi b’abana mbere yo kubasohora cyane ko ngo n’ubundi ikigo bariho batendaga kukimukaho.

Nizeyimana Valens, umuyobozi wa IRERERO ACADEMY yatangarije intyoza.com ko gusohora abana byabayeho ko ndetse ibyo gushyirwa mu modoka nabyo ngo byabayeho ariko ngo bikaba byari mu buryo bwo kubahungisha izuba.

Agira ati:” Ni ikibazo cyo kutishyura, twabandikiye inshuro zirenga ebyiri ndetse tugira n’igihe cyo kubibamenyesha turanabahamagara, mu gitondo abatari barishyuye twabaye nk’ababasohora tubashyira aho hanze, ariko aho hanze byagaragaye ko bashobora kuba baderanja (bakubagana), tuba tuba…bamwe baba bicaye mu modoka kugira ngo batagira ukwicwa n’izuba n’iki.”

Uyu muyobozi avuga ko nyuma y’iki gikorwa aribwo bahamagaye ababyeyi b’abana basohowe bababwira yuko uyu munsi abana batabakiriye. Agira ati:” Twahamagaye ababyeyi bose, tubabwira y’uko abana uyu munsi tutabakiriye kandi no mu nyandiko bari barabibonye, tumaze kubahamagara abana tubasubiza mu ishuri, hari n’abaje barishyura.

Kayijuka Diogene, ushinzwe uburezi ku rwego rw’akarere ka Kamonyi yatangarije intyoza.com ko ikibazo atazi neza uko giteye ko bisaba ko akurikirana akamenya neza inzira zakoreshejwe mu gusohora abana mu ishuri no kugera aho bafungiranwa mu modoka.

Ubuyobozi bwa IRERERO ACADEMY butangaza ko abanyeshuri basohowe bose hamwe bagera kuri 20 ko kandi nyuma yo gusohorwa kw’abana ababyeyi babo bagahamagarwa ngo bamwe bahise bishyura, abatishyuye nabo ngo hari ibyo bemeranijwe n’ubuyobozi bw’ikigo.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

2 thoughts on “Kamonyi: Ubuyobozi bw’ikigo cy’ishuri bwafungiranye abanyeshuri mu modoka bateshwa amasomo

  1. K.J March 7, 2017 at 9:16 am

    nsomye ino nkuru, bintera kwibaza , ese umwana wiga mu ishuri private yakwiga atishyura hanyuma abarimu babigisha bakabaho bate? kandi si ibyo gusa ahubwo n’ibindi byangombwa bikenerwa kugira ngo abanyeshuri bige kandi neza boboneka abanyeshuri bishuye, nanjye ndi umubyeyi iyo ntarabona amafranga y’ishuri mbimenyesha abayobozi bakaba banyihanganiye, ibyo bidakozwe rero umwana wnjye akaba atishuye ntabwo bamukundira ko yiga , kugira ngo umwana adasohorwa mu ishuri agomba kwishura cg se umubyeyi we agasaba derogation , ndumva nta gikuba cyacitse.

  2. K.J March 7, 2017 at 6:37 pm

    abanyeshuri bagomba kwiga ariko bakanishyura, mbabajwe n’igitekerezo cyanjye natanze kare mukanga ko gisohoka, gusohora abanyeshuri batishyura ndumva nta gikuba cyacitse kuko : abarimu bagomba guhembwa ndetse bikoresho bintuma imyigire irushaho kuba myiza bikaboneka kuko nta wundi muterankunga amashuri yigenga afite uretse minerval, please let students pay school fees.

Comments are closed.