• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kirehe: Batatu bari mu maboko ya Polisi nyuma yo gufatanwa icyuma cyuhira imyaka mu mirima

Umwanditsi
March 11, 2017

Polisi ikorera mu karere ka Kirehe yataye muri yombi abagabo batatu nyuma yo kubafatana icyuma gikoreshwa mu kuhira imyaka mu mirima, mu gihe bo bari bizeye ko bagiye kukibonamo amafaranga agera kuri Miliyoni 46 z’amafaranga y’u Rwanda.

Polisi ikorera mu karere ka Kirehe ifunze abagabo batatu aribo Dushimirimana J.Baptiste w’imyaka 23 y’amavuko, Asiimwe Fred w’imyaka 37 na Niyomugabo Marcel w’imyaka 27; bafashwe nyuma y’umukwabu wakozwe na Polisi bagafatanwa icyuma cy’imashini cyari cyaribwe mu mushinga witwa “Nasho Irrigation Project II” ahakorerwa imirimo yo kuhira imyaka mu mirenge ya Nasho na Mpanga, muri ako karere.

Aba bagabo bafatiwe mu murenge wa Kigina, mu ijoro ryo ku italiki ya 8 Werurwe 2017, aho bari bavanye iki cyuma mu murenge wa Nyarubuye uhana imbibi na Nasho kibwemo, bakaba bari mu nzira yerekeza i Kigali aho bari bakijyanye kukigurisha.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe Superintendent of Police (SP) James Rutaremara, ngo iki cyuma cyitwa “ Main Control Panel Machine”, gishobora kuhira imyaka ahantu hangana na hegitari 10 kiri ahantu hamwe. Cyibwe ku italiki ya 27 z’ukwezi gushize, ari nabwo iperereza ryo kugishakisha ryahise ritangira.

SP Rutaremara yagize ati:” Twahawe amakuru n’abaturage ko nyuma yo kwibwa cyajyanywe guhishwa mu murenge wa Nyarubuye, tumaze kumenya aho kiri twoherezayo abashaka kukigura kugirango bumvikane igiciro ; nyuma yo kumvikana miliyoni 46 z’amafaranga y’u Rwanda, bumvikanye ko bajyana mu modoka bakajya kuyabahera mu Mujyi wa Kigali kuko batagendana amafaranga menshi gutyo.”

Yakomeje avuga ko bageze mu murenge wa Kigina, mu nzira yerekeza ku muhanda munini, ariho basanze Polisi yashyizeho bariyeri ibategereje; bahita bafatwa  uko ari babiri ndetse n’icyuma kiri mu modoka.

Aha SP Rutaremara agira ati:” Aba bagabo bafashwe n’ubundi basanzwe baba mu bitabo byacu kuko, Asiimwe asanzwe ashakishwa ku bujura bw’inka zari zarambukijwe mu kindi gihugu, akaba yaranafatiwe kenshi mu bucuruzi bw’urumogi. Naho Dushimirimana we, yakoraga nk’umuzamu muri uriya mushinga wo kuhira imyaka; ariko nawe akaba yarigeze gufungirwa ubujura bw’inka yakoreye mu murenge wa Nasho ari naho iwabo.”

Yavuze ko bombi ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe mu gihe iperereza rikomeje ngo harebwe niba nta bandi bari inyuma y’iki gikorwa kigayitse no kugirango abafashwe bashyikirizwe ubutabera.

Aha, SP Rutaremara yagize ati:” Turakangurira urubyiruko n’abandi muri rusange gukura amaboko mu mufuka, bagashaka ibyo bakora byemewe n’amategeko kugira ngo biteze imbere, bakareka gushaka kunyura iy’ibusamo ngo bakizwe n’ibyo batavunikiye kandi mu nzira zitemewe.”

Yavuze ko icyuma cyari cyibwe ari kimwe mu bigize ibikorwa remezo bifitiye akamaro abaturage bose aho yagize ati:” Ubuhinzi bwo muri aka gace bushingiye ku bikorwa byo kuhira kuko nta mvura nyinshi ihagwa. Iki gikorwa rero cyari gifite ingaruka nyinshi ku baturage bakoreshaga kiriya cyuma; Polisi iboneyeho gushimira abaturage batanze amakuru atuma kiriya cyuma kigaruzwa.”

Yibukije ko gutangira amakuru ku gihe ku bujura no ku bindi byose bihungabanya umutekano ari inyungu ku muturage, ku gace aherereyemo no ku gihugu muri rusange maze ahamagarira abaturage gukomeza ubufatanye na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego mu kurwanya ibyaha no kubikumira.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga