• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kigali: Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasuye abapolisi bo mu mujyi wa Kigali

Umwanditsi
March 12, 2017

IGP Emanuel K Gasana, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ari kumwe n’abayobozi bakuru bungirije muri Polisi, DIGP Dan Munyuza ushinzwe ibikorwa bya Polisi hamwe na DIGP Juvénal Marizamunda ushinzwe abakozi n’ubuyobozi, basuye abapolisi bo mu mujyi wa Kigali ari narwo rugendo rusoza izagiriwe mu ntara.

Mu rwego rwo kwibutsa abapolisi kunoza imikorere no gutanga serivisi nziza ku baturarwanda, kuri iki cyumweru taliki ya 12 Werurwe 2017, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K Gasana yasuye abapolisi bakorera mu mujyi wa Kigali; ni ukuvuga abakorera mu turere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro.

IGP Emmanuel K Gasana yakiriwe n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Polisi, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga, ba ofisiye n’abapolisi bagera kuri 480.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda mu ijambo yagejeje ku bapolisi, yibanze ku bintu bitandukanye birimo gusobanukirwa no kuzuza neza inshingano kuri buri mupolisi, gukorana ubunyamwuga mu kazi, kurwanya ruswa, ubufatanye n’abaturage mu kurwanya ibyaha, kumenya amakuru hakiri kare y’ikintu icyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano hagamijwe gukumira.

IGP Gasana akaba yakomeje avuga ko umupolisi ukora akazi ke neza agira disipulini( imyitwarire myiza), atagomba kurangwa n’imyitwarire mibi nk’ubusinzi, isuku nke, kwiyandarika n’izindi  ngeso mbi zidahesha isura nziza umupolisi na Polisi y’u Rwanda muri rusange.

Yashimangiye ko umupolisi agomba kuzirana n’ikibi cyane cyane ruswa n’ibijyanye nayo byose, aho yibukije ko Polisi y’u Rwanda by’umwihariko itihanganira ruswa n’uwayifatiwemo cyane cyane ku mupolisi, bityo abasaba kuyigendera kure kuko idindiza iterambere ry’igihugu.

Mu bindi yababwiye, IGP Gasana yasabye abapolisi bakorera mu Mujyi wa Kigali gufata neza ibikoresho bya Polisi bakoresha, gukora akazi ko kurinda abaturage ariko nabo ubwabo birinda, kwakira neza abagana Polisi aho ikorera hose ndetse no kugira umurimo unoze; yabasabye kandi guharanira iterambere ry’igihugu  kandi bakajyana na gahunda za Leta.

Asoza, IGP Gasana yibukije abapolisi ko tugiye kwinjira mu gihe cy’icyunamo, ko bagomba kuba maso kandi bakabungabunga umutekano uko bikwiye.

Ubwo Umuyozi mukuru yaganiraga n’abapolisi b’umujyi wa Kigali kuri iki cyumweru,  umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi,  DIGP Dan Munyuza nawe yasuye abapolisi bakorera mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bagera kuri 370, aho yabakanguriye kurandura ruswa , kuba maso bakarwanya iterabwoba , kurangwa na disiplini, kwita ku kazi kabo no gukora kinyamwuga.

Uru ruzinduko umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yagiriye mu Mujyi wa Kigali, rushoje izo yagiriye mu zindi ntara, hamwe n’abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda bungirije; ushinzwe ibikorwa bya Polisi DIGP Dan Munyuza n’ushinzwe abakozi n’ubuyobozi DIGP Juvénal Marizamunda,  aho bagiye babonana n’abapolisi bazikoreramo.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Kalisa says:
    March 14, 2017 at 6:00 am

    Ndashima byimazeyo umuyobozi mukuru wa Police IGP Gasana, kuturindira umutekano, gusura abapolisi rero mbona ari igikorwa yakoze gikomeye. kuko yabibukije kunoza imikorere yabo no gutanga serivisi nziza kuritwe abaturarwanda no kuzuza neza inshingano . Twebwe muri kicukiro mu murenge wa kanombe dukunda uko abapolisi bakorera kuri sitasiyo yacu baduha serivice nziza rwose tubona babikora kinyamwuga.Nabwira afande wabo rwose IGP ko bakomereza aho kuko dushima ibyo bakora(baducungira umutekano turaryama tugasinzira)

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga