• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abacukura amabuye y’agaciro binyuranije n’amategeko barasabwa gukura ubuzima bwabo mu kaga

Umwanditsi
March 17, 2017

Polisi y’u Rwanda irakangurira Abaturarwanda kwirinda ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko kubera ko ari icyaha, kandi bikaba bishyira mu kaga ubuzima bw’ababikora.

Ubu butumwa buje bukurikira inkuru ibabaje y’urupfu rw’umwana w’imyaka 17 wagwiriwe n’itaka, bikamuviramo urupfu ubwo we n’abandi bantu barimo bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu ijoro ryo ku itariki 16 Werurwe 2017 mu Kirombe giherereye mu murenge wa Musha, ho mu karere ka Rwamagana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko abaturage bo mu gace byabereyemo bafatanyije kuvana umurambo wa nyakwigendera muri icyo kirombe.

Yagize ati,”Gucukura amabuye y’agaciro bisabirwa uburenganzira mu nzego zibishinzwe kubera ko ari zo zigena ibikurikizwa mu rwego rwo kurengera ibidukikije, gukumira impanuka, ndetse n’ibindi bibazo. Kwiha ubwo burenganzira ni icyaha; kandi usibye n’ibyo, ni no gushyira mu kaga ubuzima. Abantu bakwiye rero kubyirinda.”

Umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

IP Kayigi yibukije ko gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butubahirije amategeko byangiza ibidukikije; kandi yongeraho ko kwangirika kwabyo bigira ingaruka mbi ku rusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.

Yagize na none ati,”Ba nyiri ibirombe barasabwa gukaza umutekano w’aho bacukura amabuye y’agaciro kugira ngo hakumirwe ingaruka ziterwa no kuyacukura mu buryo butemewe n’amategeko; aho bamwe mu babikora babigwamo, abandi bagakomereka.”

Yakomeje avuga ko kugira ibikoresho by’ubwirinzi ari byiza, ndetse ko ari n’itegeko ku bafite amasosiyete acukura amabuye y’agaciro; ariko na none ko basabwa guhora basuzuma ubuziranenge bwabyo, ibishaje bakabisimbuza ibishya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba yasabye kandi abantu kudakoresha abana imirimo ivunanye kandi itemewe n’amategeko iriko gucukura amabuye y’agaciro, gusoroma icyayi, gucukura umucanga n’amabuye yo kubakisha, gukora mu mirima y’umuceri n’ubushumba.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga