• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Perezida wa FERWAFA De Gaulle yaretse kwihagararaho asaba imbabazi

Umwanditsi
March 23, 2017

Nzamwita Vincent De Gaulle, nyuma y’amagambo yatangaje avuga ko u Rwanda rutagiye muri CAN ya 2004 akaza gutuma benshi bamwikoma ariko akavuga ko ntacyo yicuza, byarangiye yemeye gusaba imbabazi.

Nzamwita Vincent De gaulle, perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, yashyize yemera ko amagambo yakoresheje avuga ko u Rwanda rutagiye muri CAN ya 2004 atari yo ndetse abisabira imbabazi by’umwihariko abakinnyi bakiniye amavubi icyo gihe bakanitabira CAN 2004.

Nzamwita de gaulle ubwe, ku wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2017 yatangaje ko u Rwanda rutigeze rwitabira CAN ya 2004 ko ari abanyamahanga bayigiyemo. Aya magambo yavugishije benshi mu banyarwanda ndetse batangira kwikoma uyu mugabo, bamwe mu bakinnyi bakiniye amavubi ndetse bakajya muri CAN 2004 babinyujije ku mbuga nkoranyambaga no mubitangazamakuru bagaragaje akababaro batewe n’amagambo ya De Gaulle ariko we nyuma atangaza ko nta kosa yakoze ko ndetse atabyicuza.

Mu magambo ye icyo gihe yagize ati:” Muzi ko twagiye muri CAN dukoresha abanyamahanga. Kuri ubu bavuye mu ikipe y’igihugu, ni nk’aho uhaye umwanya abana b’Abanyarwanda n’umurongo wo kwigaragaza kugira ngo bahe ingufu ikipe y’igihugu yacu. Ikipe y’igihugu ni iy’abana bacu ubu. Ibyo kujya muri CAN sinjya mbitindaho kuko ni nk’aho kuri njyewe tutagiyeyo kuko twakoreshaga abanyamahanga kandi iyi gahunda turimo uyu munsi ni iya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatekereje kera ariko kugira ngo ijye mu bikorwa byarananiranye.”

Nyuma y’aya magambo Nzamwita De Gaulle yatangaje akaza kubabaza benshi mu banyarwanda by’umwihariko abakiniye ikipe y’Igihugu amavubi bakanitabira CAN ya 2004, nyuma y’uko bamwe bagaragaje babinyujije mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ko bababajwe n’ibyo De Gaulle yatangaje, nyuma kandi yuko ubwe avuze ko ntacyo yicuza mubyo yavuze, yavuye ku izima asaba imbabazi.

Mu kiganiro Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle yagiranye na RBA, yasobanuye ko abahoze bakinira ikipe y’Igihugu, Amavubi by’umwihariko abagize uruhare kugirango u Rwanda rujye mu mikino y’igikombe cya Afurika mu mwaka wa 2004, ari abantu basanzwe bavugana, bazanakomeza kuvugana ndetse ko u Rwanda rukibakeneye nk’abakinnyi bahoze bakina ruhago.

Yagize ati:“Mbonabucya, niwe kapiteni w’ikipe yagiye muri CAN, Olivier Karekezi ni umuntu tuganira igihe tuboneye akanya, Eric Nshimiyimana, Jimmy Mulisa twavuganye mu gitondo, Jimmy Gatete n’abandi turabakeneye. Ntabwo rero hazamo ukutumvikana, gushwana n’abahoze ari abakinnyi wenda kubera kutamenya ururimi neza. Ndabasaba imbabazi ku mugaragaro.”

Perezida wa FERWAFA De Gaulle, yavuze ko icyo yashakaga gusobanura ari uko hakwiye gushyirwa imbaraga nyinshi mu cyatuma u Rwanda rubasha kujya muri CAN rwikurikiranya aho kugirango rubitegereze imyaka n’imyaniko.

Nzamwita Vincent De Gaulle, aganira kandi n’igihe.com kuri uyu wa kane tariki ya 23 Werurwe 2017, yatangaje ko nta jambo ribi yigeze agambira kuvuga apfobya ibyakozwe n’abakiniye u Rwanda muri CAN ya 2004 ahubwo ko icyabaye ari uko ubutumwa bwe bwumvikanye nabi kubera imbogamizi z’ururimi rw’ikinyarwanda ahanini bitewe n’amateka.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga