• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’epfo

Umwanditsi
April 5, 2017

Mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata 2017, itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo. Basanzeyo bagenzi babo 240 bamaze igihe bariyo mu gace ka Malakal; aya matsinda uko ari abiri akaba agizwe n’abapolisi 400 bari mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu.

Umunsi umwe mbere y’uko bajya mu butumwa bw’amahoro, aba bapolisi bari bahawe impanuro n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana zo gukora no kwitwara neza mu kazi.

Mu ijambo yabagejejeho, yabasobanuriye neza inshingano zibajyanye, ababwira ko nta rujijo rurimo ndetse abasaba kuzarangwa n’ubunyamwuga n’indangagaciro z’igihugu n’iza Polisi y’u Rwanda. Yakomeje kandi abasaba kuzaba ba Ambasaderi beza b’igihugu cyabo mu kazi boherejwemo. Ikindi yabasabye ni ugufashanya mu kazi, buri wese akaba afite inshingano zo kurinda ubuzima bwa mugenzi we, abasaba kuzahuriza hamwe ibikorwa ndetse bakajya banatanga amakuru y’akazi ku nzego zibakuriye.

Ubwo bari bamaze kujya mu butumwa bw’amahoro, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, yabwiye itangazamakuru ko aba bapolisi bigishijwe ku buryo buhagije. Aha yavuze ati:” Hari icyizere ko bazuzuza neza inshingano zabo nk’uko n’abandi basanzwe bitwara neza. Bahawe amahugurwa yihariye, batojwe imyitwarire myiza mu kazi, ubunyamwuga ndetse no kwihesha agaciro mu byo bakora byose. Ni umuco rero basanganywe kandi turizera ko bazatanga umusaruro ushimishije”.

Aba bapolisi bakazaba bashinzwe kurinda abaturage icyabahungabanya icyo aricyo cyose, guhosha imyigaragambyo, kurinda ibikoresho by’umuryango w’Abibumbye n’abakozi bawo no gufasha mu bikorwa by’ubutabazi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze kandi ko kugeza ubu u Rwanda rufite amatsinda 6 y’abapolisi  mu bihugu bitandukanye; harimo amatsinda atatu muri Centrafrika, itsinda rimwe muri Haiti ndetse n’andi abiri twavuze ari muri Sudani y’Epfo.

Ubu u Rwanda rufite abapolisi bose hamwe 1200 bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Abibumbye mu bihugu bitandukanye byavuzwe hejuru  harimo abari mu matsinda manini y’abapolisi (FPUs) ndetse n’abandi bakora mu bijyanye n’ubujyanama, no guhugura inzego z’umutekano mu bihugu barimo.

Kuba amahanga n’Umuryango w’Abibumbye muri rusange bafitiye icyizere abapolisi b’u Rwanda bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ndetse n’umubare wabo ukaba ukomeje kwiyongera, biterwa no gukora neza akazi, imyitwarire myiza, gufasha abaturage bo muri ibyo bihugu, ubunyamwuga mu kazi bashinzwe hakiyongeraho no kuba ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bubahora hafi ndetse bukanabagira inama yo kuzuza neza inshingano bahawe.

Itsinda ryagiye riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Bosco Rangira, ryasezeweho n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi muri Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Joseph Mugisha, aho yari ahagarariye ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, ku kibuga cy’indege yari ari kumwe kandi n’abandi bayobozi bayobora amashami atandukanye muri Polisi y’u Rwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga