• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Uburasirazuba: Abayobozi 12 bamaze gutabwa muri yombi bazira mudasobwa z’abana zabuze

Umwanditsi
April 6, 2017

Nibura abayobozi b’ibigo by’amashuri 12 n’abarimu bamaze gufatwa mu Ntara y’Iburasirazuba nyuma y’iperereza rya Polisi ku ibura rya mudasobwa za gahunda ya”Mudasobwa imwe buri mwana”.

Umuvugizi wa Polisi muri iyo ntara, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yemeje ko umunani muri abo bakekwa banafashwe ari abo mu karere ka Rwamagana mu gihe abandi bane  ari abo mu karere ka Gatsibo.

IP Kayigi yagize ati:” Kugeza ubu, turimo gukora iperereza ku ishyirwa mubikorwa kuri gahunda zose zigenewe kuzamura imibereho y’abaturage zirimo VUP, Girinka na Mudasobwa imwe ku mwana. Iki ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko habayeho imikoresheze mibi ya zimwe muri izi gahunda z’iterambere ku baturage, cyane cyane mu bashinzwe kuzishyira mu bikorwa.”

Yongeyeho ati:” Iri perereza no gufata abantu bikomeje, bifitanye isano na mudasobwa 245 zimaze kuburirwa irengero mu karere ka Gatsibo, izindi 139 zabuze muri Rwamagana; aba bose bafashwe bari bamwe mu bashinzwe gushyira mu bikorwa iyi gahunda, ni ibikorwa bizakomereza mu tundi turere twose tw’iyi ntara.”

Kimenyi Erick, umuhuzabikorwa y’iyi gahunda ku rwego rw’igihugu yashimye iki gikorwa cya Polisi cyo gufata ababifitemo uruhare.

Kimenyi yagize ati:” Mu igenzura ryakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB umwaka ushize, mudasobwa zigera ku 1000 zaraburaga mu Ntara y’Iburasirazuba yonyine. Abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abo bakorana babiri inyuma, basabwe gutanga ibisobanuro ku buryo zabuzemo, ni muri ubwo buryo nkeya muri zo zagiye zigaruzwa . Cyari igihe cy’uko uwabigizemo uruhare wese abiryozwa.”

Iyi gahunda yari igamije guha uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga abana b’Abanyarwanda biga mu mashuri abanza ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga mu myigire n’imyigishirize mu gihugu.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga