• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Minisiteri y’Uburezi yatangaje itangira ry’igihembwe cya kabiri inihanangiriza abo bireba

Umwanditsi
April 14, 2017

Nyuma yo gusoza icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 Minisiteri ifite amashuri mu nshingano zayo-MINEDUC yatangaje igihe cy’itangira ry’amashuri igihembwe cya kabiri inihanangiriza abo bireba ibasaba kwitwararika mu kubahiriza gahunda.

Minisiteri y’uburezi, MINEDUC yatangaje ku mugaragaro igihe cy’itangira ry’amashuri, igihembwe cya kabiri. Yemeza ko amasomo agomba gutangira tariki ya 18 Mata 2017. Abarebwa n’itangira ry’igihembwe cya kabiri cy’amashuri bose babimenyeshejwe kugira ngo bitegure hatabayeho gutungurwa.

Minisiteri y’uburezi yamenyesheje buri wese bireba kugira ngo yitegure, yibukije; abayobozi b’ibigo by’amashuri, Abarezi, Ababyeyi, Abanyeshuri ndetse n’abagize amashyirahamwe akora umwuga wo gutwara  abantu mu ngendo zitandukanye ko amasomo y’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2017 azatangira kuwa kabiri tariki ya 18 Mata 2017.

Nkuko iyi Minisiteri ibitangaza, gahunda yo gusubira ku mashuri ku banyeshuri biga mu bigo bibacumbikira iteye itya:

         Kuwa mbere, tariki ya 17 Mata 2017

Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere twa:

  • Nyanza, Kamonyi, Huye na Muhangamu Ntara y’Amajyepfo,
  • Rusizi na Nyamashekemu Ntara y’Iburengerazuba,
  • Nyarugenge, Kicukiro na Gasabomu Mujyi wa Kigali.

         Kuwa Kabiri, tariki ya 18 Mata 2017 

Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu turere twa:

  • Gisagara, Ruhango, Nyaruguru  na Nyamagabemu Ntara y’Amajyepfo,
  • Karongi, Rutsiro, Ngororero, Rubavu na Nyabihumu Ntara y’Iburengerazuba

              Kuwa gatatu, tariki ya 19 Mata 2017

 Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Ntara y’Amajyaruguru na y’Iburasirazuba.

Minisiteri y”uburezi iributsa kandi ko:

  • Buri mwana agomba kuba yambaye Umwambaro w’ishuri umuranga “Uniform” anafite ikarita y’ishuri;
  • Abayobozi b’ibigo by’amashuri, abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge barasabwa gukurikiranira hafi iby’ingendo z’abanyeshuri bo ku bigo bayobora;
  • Ababyeyi baributswa kandi ko umunyeshuri utubahirije umunsi yagombaga kugerera ku ishuri yakirwa ari uko azanye umubyeyi we.

Ingengabihe y’amashuri Abanza n’Ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2017 nkuko MINEDUC yabitangaje, igizwe n’ibyumweru 39 byose bigabanije mu bihembwe bitatu.

Igihembwe cya mbere ari nacyo gito, kigizwe n’ibyumweru 10, cyatangiye guhera tariki ya 23 Mutarama 2017, kirangira tariki ya 31 Werurwe 2017; Igihembwe cya kabiri gifite kumara ibyumweru 15 ni nacyo kiruta ibindi, kizatangira tariki ya 17 Mata 2017, gisozwe tariki 29 Nyakanga 2017.

Igihembwe cya gatatu cyo kizagira ibyumweru 14, kikazatangira tariki 14 Kanama 2017, gisozwe tariki 18 Ugushyingo 2017.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga