• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
16/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
16/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
16/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira

Abapolisi b’u Rwanda bari muri Santarafurika bagobotse abana b’impfubyi

Umwanditsi
April 17, 2017

Abapolisi b’u Rwanda 36 bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Central African Republic berekanye igikorwa cy’ubumuntu, bagobotse abana b’impfubyi 37 babafashisha ibikoresho bitandukanye birimo Ibiryamirwa, iby’ishuri n’ibindi, babwiwe ko babereye benshi urugero rwiza.

Abapolisi b’u Rwanda 36 bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Central African Republic (CAR) bashinzwe imirimo itandukanye irimo kugenzura iyubahirizwa ry’ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bahaye imfubyi zo muri iki gihugu 37 imfashanyo n’impano zirimo ibikoresho by’ishuri, iby’isuku, n’ibiribwa.

Iki gikorwa bagikoze ku itariki 15 Mata 2017. Cyabereye kuri Misiyoni y’Aba Ortodokse (Orthodox) ya Byzantine iri ahitwa Bimbo.

Mu byo bahaye izo mfubyi zifite imyaka ibarirwa hagati y’itatu n’itanu zitabwaho n’iyo Misiyoni nyuma yo gupfusha ababyeyi bazo mu ntambara yabaye muri iki gihugu mu mwaka wa 2013 yatewe n’imyemerere ishingiye ku madini; harimo matela, amashuka, inzitiramubu n’ibikinisho by’abana bitandukanye.

Bazihaye kandi ibikoresho by’isuku birimo amabase, impapuro zo kwisukura mu bwiherero, amasabune n’ikweto. Na none babahaye ibiribwa birimo umuceri, amavuta akoreshwa mu guteka ibiryo, ibisuguti; kandi bifatanyije n’abo bana gukora isuku aho baba.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye icyo gikorwa, Umuyobozi w’Abapolisi baturuka mu bihugu bitandukanye bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu (Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic (MINUSCA)), Brig Gen Roland Zamora yashimye abapolisi b’u Rwanda ku bw’icyo gikorwa; aha akaba yaravuze ko ari igikorwa cy’intangarugero ku bandi bakomoka mu bindi bihugu.

Yagize ati:”N’ubwo n’abandi bakora nk’ibi; MINUSCA izahora yibuka, kandi izirikana ko babikomora ku rugero rwiza rw’Abapolisi b’u Rwanda.”

Mu ijambo rye, Umuhuzabikorwa w’icyo gikorwa, Senior Superintendent of Police (SSP) Andrew Ndoli yasabye abatuye ako gace ka Bimbo kwirinda ibibatandukanya; ahubwo bakarangwa n’umuco w’ubworoherane, kubabarirana, no guharanira iterambere n’amahoro birambye.

Yavuze ko icyo gikorwa cy’ubufasha kigamije kugaragariza abo bana b’imfubyi urukundo mu rwego rwo kubereka ko n’ubwo babuze ababyeyi umuryango mugari w’abantu ubazirikana, no kubaremamo icyizere cy’ejo hazaza.

SSP Ndoli yakomeje agira ati,”Na none gusabana na bo ni uburyo bwiza bwo kubigisha kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose kugira ngo bakure birinda ikibi aho kiva kikagera; bityo babe abenegihugu beza baharanira aheza hacyo n’abagituye.”

Icyo gikorwa kitabiriwe n’Abayobozi batandukanye barimo  Umuyobozi w’Intara ya Ombella-M’Poko, Pierre Claver Zinga n’Uyoboye Abapolisi b’u Rwanda bakorera hamwe bari muri ubu butumwa bw’amahoro (FPU), Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5891 Posts

Politiki

4142 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga