• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Umuforomokazi n’abandi bantu 2 bakekwaho kwica uruhinja bari mu maboko ya Polisi

Umwanditsi
April 18, 2017

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye, yataye muri yombi abantu 3 barimo n’umuforomokazi bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwica uruhinja.

Nk’uko Polisi yo muri ako karere ibitangaza, abakekwa ni Uwamariya Louise, Sikubwabo Jean Baptiste na Mukankusi Claudine bakaba barafashwe ejo nyuma yo gukekwaho ubu bufatanyacyaha mu kwica umwana w’amezi 9 wari umaze kuvuka bakamujugunya mu bwiherero.

Iki gikorwa cya kinyamaswa kikaba cyarabereye mu kagari ka Matyazo Umurenge wa Ngoma.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Andre Hakizimana, yavuze ko nyina w’uru ruhinja ari uwitwa Mukankusi Claudine w’imyaka 17 akaba yari umunyeshuri, akimara kubyara uru ruhinja yagiriwe inama na Uwamariya wo mu muryango we yo kuruta mu bwiherero, nyuma y’iki gikorwa bakaba barahise bajyana uyu mubyeyi kwa muganga.

CIP Hakizimana yavuze ati:”Yazanywe kwa muganga kubera ko yari arimo kuva amaraso menshi. Ubwo yari ari ku kigo nderabuzima cya Ngoma, abaganga basanze impamvu yayo maraso ari uko yaba yabyaye cyangwa yakuyemo inda ariko bakaba nta mwana babonaga.”

Yakomeje avuga ati:”Ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima bumaze gutahura ibyo, bwahise bubimenyesha Polisi nayo itangira iperereza, nibwo iryo perereza ryerekanye ko aba uko ari 3 bafatanyije mu gucura umugambi wo kujugunya uruhinja mu bwiherero, ari naho twarusanze.”

Yavuze ko Polisi yajyanye uwo mubiri ku bitaro bikuru bya Kaminuza (CHUB) ngo ukorerwe isuzuma.

Uwamariya Louise na sindikubwabo Jean Baptiste bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma mu gihe Mukankusi Caudine agikurikiranwa n’abaganga.

Yavuze ko iperereza ryakozwe ryerekanye ko umwana atavutse yapfuye ko ahubwo yavutse ari muzima aho yagize ati:” Bigaragara ko ari icyaha cyari cyateguwe.”

CIP Hakizimana yavuze ko iki ari igikorwa cyitakagombye kuranga umubyeyi, ko nta bumuntu burimo.

Yagize ati:” Hakunze kubaho ikibazo cy’inda zitifuzwa ku bakobwa no ku bagore, biterwa n’ibintu bitandukanye bishingiye ku mibereho nyir’izina y’imiryango yabo, uburere, ubumenyi bucye ku myororokere n’ibindi, ariko byose si urwitwazo rwo gukuramo inda cyangwa kwihekura ku bamaze kubyara.”

Ingingo ya 143 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda,  ivuga ku cyaha cyo kwihekura, ivuga ko kwihekura ari ubwicanyi bukorewe umwana wabyaye cyangwa uwo ubereye umubyeyi mu buryo bwemewe n’ amategeko, bikaba bihanishwa igifungo cya  burundu.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga