• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Gatsibo: Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abayobozi muzibanze bakaga umuturage ruswa

Umwanditsi
April 23, 2017

Nomero ya Polisi 112 abaturage bifashisha bashaka ubutabazi bw’ibanze, umuturage wo mu karere ka Gatsibo wayihamagaye yamufashije mu ifatwa ry’abayobozi 2 b’inzego z’ibanze bamwakaga ruswa ngo bamusubize inka ye bari bafashe bakeka ko ari injurano.

Polisi yo muri aka karere ivuga ko ku itariki ya 19 Mata 2017, umuturage witwa Nziyumvira Anastase w’imyaka 42 y’amavuko, ubwo yari avuye kugura inka mu mudugudu wa Simbwa akagari ka Simbwa mu masaha y’umugoroba, yageze mu  mudugudu wa Gatoki akagari ka Kabeza mu murenge wa Kabarore, ahura n’irondo rimubaza ibyangombwa by’iyo nka arabibura kuko uwo bari bayiguze ntabyo yari amuhaye, nibwo abari ku irondo baketse ko ayibye, bamubwira ko bagiye kuyirarana, bugacya akajya gushaka ibyangombwa byayo bakabona kuyimusubiza.

Bwaracyeye Nziyumvira azana ibyangombwa byayo n’urupapuro yandikiwe n’uwo bayiguze, umuyobozi w’uyu mudugudu wa Gatoki witwa Bisanukuri JMV w’imyaka 45 y’amavuko ari kumwe na Muhayimana Cassien w’imyaka 45 y’amavuko ari naho iyi nka yari yaraye, banze kuyimusubiza atabahaye amafaranga ibihumbi 30.

Kubera ko yumvaga nta mpamvu yo gutanga ayo mafaranga, yiyambaje ubuyobozi bw’akagari, butegeka abo bayobozi b’umudugudu guha Nziyumvira inka ye nta yandi mananiza, ariko aba bayobozi bombi barabyanga bagumya kumubwira ko agomba kubaha ayo mafaranga.

Amaze kubona nta kundi yabigenza, yababwiye ko agiye kuyashaka, nibwo yahamagaye nomero ya Polisi 112 y’abashaka ubutabazi bw’ibanze, arabibatekerereza bahita bamuhuza na Polisi ya Gatsibo, iraza ifatira abo bagabo mu cyuho Nziyumvira ari kubaha ayo mafaranga. Ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Polie (IP) Emmanuel Kayigi, yashimiye ubufatanye bugaragara hagati ya Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha, anashimira uyu muturage utaratinye kugaragaza akarengane ke.

Aha yavuze ati:”Biragaragara ko abaturage bamaze kumenya uburenganzira bwabo, kuko ntibagitinya kugaragaza ukuri. Abaturage bamaze kumenya ko nta muyobozi ugomba kubarenganya, turasaba n’abandi gushyiramo imbaraga berekana ababahohotera n’ababarenganya kuko bizatuma aba bayobozi gito bahesha isura mbi igihugu bafatwa.”

Ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ihanisha icyaha cya ruswa igifungo kuva ku myaka 2 kugera kuri 5.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga