• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Mu kwezi gutaha haratangira icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda

Umwanditsi
April 23, 2017

Nk’uko bisanzwe bigenda buri mwaka, Polisi y’u Rwanda, abafatanyabikorwa bayo ndetse n’abaturage bahurira mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda “Police Week” ; aho byatangiye kuva mu mwaka w’2010.

Iki cyumweru cy’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda kirangirana no kwizihiza isabukuru ya Polisi y’u Rwanda iba buri mwaka tariki ya 16 Kamena.

Umuyobozi w’ishami  rya Polisi y’u Rwanda ryitwa “Community Policing” rishinzwe imikoranire myiza n’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego mu kurwanya no gukumira ibyaha, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi kuva cyatangira guhera mu mwaka wa 2010 kugera umwaka ushize, hakozwe ibikorwa bitandukanye, byibanze ahanini ku bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha kubera ingaruka mbi bigira ku baturage, ndetse hanabayeho n’ibikorwa bigamije gukura abaturage mu bukene; bibateza imbere.

ACP Twahirwa yagize ati:”Kuva icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi “Police week” gitangiye mu mwaka w’2010 ubwo twizihizaga imyaka 10 ya Polisi y’u Rwanda yari imaze ishinzwe; kugera mu mwaka ushize wa 2016; Polisi y’u Rwanda yakoze ibikorwa byinshi birimo:” gufasha abaturage batishoboye hirya no hino mu gihugu (bahawe inka muri gahunda ya Leta ya “Gira inka Munyarwanda”, bubakiwe amazu, bahawe ubwisungane mu kwivuza n’ibindi). Habayeho kandi n’ibindi bikorwa byo gufasha kwiyubaka no guteza imbere amashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuri moto, ku magare, abarobyi n’abandi. Hatewe kandi amashyamba hirya no hino mu turere mu gufasha abaturage kuba bayasarura mu gihe yeze no kurengera ibidukikije muri rusange.”

Yakomeje avuga ko habayeho kandi ibikorwa by’umuganda wihariye nko guharura imihanda n’ibindi cyane cyane mu Mujyi wa Kigali hagamijwe guteza imbere isuku, isukura n’umutekano.

Muri ibi bikorwa by’isuku n’umutekano Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Umujyi wa Kigali batanze ibihembo birimo imodoka, moto n’ibindi ku turere n’imirenge byahize abandi mu kubungabunga isuku n’umutekano.

Yavuze ko muri uyu mwaka wa 2017, ibizakorwa mu cyumweru cya Polisi y’u Rwanda guhera tariki ya 16 Gicurasi 2017 byo bizibanda ku bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye nk’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, ihohotera ririmo irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, ingengabitekerezo ya Jenoside, n’ibindi.

ACP Twahirwa, yavuze kandi ko hazanabaho ibikorwa byo gufasha no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage agira ati:”Ubu bukangurambaga buzabera ku rwego rw’Intara ku itariki yavuzwe hejuru; ariko buzanakomereza ku rwego rw’uturere mu gihe cy’ukwezi kose. Bizanajyana kandi no gufasha abaturage kubona amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba azahabwa abatuye mu byaro n’ahandi atari. Aya mashanyarazi azahabwa ingo ibihumbi bitatu mu gihugu hose ku buryo ingo 100 muri buri karere zizagezwaho ayo mashanyarazi.”

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda “Community Policing” yakomeje avuga ko guha abaturage ayo mashanyarazi biri muri gahunda yo kubavana mu bukene no kubateza imbere ndetse no kubungabunga umutekano.

Mu bindi bikorwa bizaba mu cyumweru cy’uyu mwaka cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda harimo kubaka ikibuga cy’umupira mu karere ka Gasabo kizafasha abaturage gusabana no kwidagadura.

ACP Twahirwa yavuze ko icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda gifite akamaro cyane kuko byongera icyizere abaturage bagirira Polisi y’u Rwanda kuko bahurira mu bikorwa bitandukanye ndetse biteza imbere abaturage ubwabo.

Yongeyeho ko bishimangira kandi ubufatanye n’imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye mu gukumira ibyaha, ndetse hakaniyongeraho n’icyizere amahanga afitiye igihugu cyacu mu kugira umutekano usesuye nk’uko bigaragazwa n’ibipimo mpuzamahanga ndetse n’iby’imbere mu gihugu.

Yasabye abaturage n’abafatanyabikorwa gukomeza uwo muco mwiza wo gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubungabunga umutekano kugira ngo urusheho kuba mwiza.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga