• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
30/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
30/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa
30/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka

Rulindo: Polisi yafatanye umugabo ibiro 28 by’amabuye y’agaciro ya Wolufuramu

Umwanditsi
April 23, 2017

Ubwo Polisi ikorera mu karere ka Rulindo yari iri mu kazi kayo gasanzwe ko gucunga umutekano, yafatiye mu modoka yavaga mu karere ka Musanze yerekeza i Kigali ibiro makumyabiri n’umunani (28kgs) by’amabuye y’agaciro yitwa Wolufuramu.

Uwafatanywe aya mabuye y’agaciro ni Nsengiyumva Innocent w’imyaka 33 y’amavuko, amaze gufatwa akaba yavuze ko asanzwe akora muri sosiyete icukura amabuye y’agaciro ikorera mu karere ka Burera na Gicumbi, aya yari afite akaba yari ayashyiriye umukoresha we i Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko abaturage bari mu modoka yavaga Musanze aribo bahaye amakuru Polisi ikorera mu karere ka Rulindo ko hari umugenzi uri mu modoka barimo upakiye amabuye y’agaciro kandi nta byangombwa byayo afite, nibwo bayihagaritse bayasangamo, babajije nsengiyumva ibyangombwa byayo ntiyabyerekana, baramufata ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ntarabana.

IP Gasasira yagiriye inama kandi abacuruza aya mabuye adafite ibyangombwa ko bitemewe kandi bazabihanirwa, bityo bakaba bakwiye kubireka, ahubwo bagashaka ibyangombwa kuko Leta nayo yiteguye korohereza  abikorera mu buryo bwose kugirango ubucuruzi bwabo bugende neza.

Ingingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu  kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5901 Posts

Politiki

4152 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1025 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga