• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Huye: Hafashwe magendu y’inzoga zitandukanye

Umwanditsi
April 25, 2017

Inzoga zo mu bwoko butandukanye za magendu zafatiwe mu karere ka Huye ku italiki ya 24 Mata 2017, zikaba zari zinjijwe mu gihugu zivanywe I Burundi mu buryo butemewe n’amategeko.

Izo nzoga zirimo Amstel, zafatiwe mu kabari kitwa Upendi Bar kari mu murenge wa Ngoma, mu mukwabu wakozwe na Polisi ikorera mu karere ka Huye ndetse n’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Andre Hakizimana yavuze ko icyo gikorwa cyagenze neza bigizwemo uruhare n’umuturage watanze amakuru ku bucuruzi butemewe bwakorwaga na nyir’akabari.

CIP Hakizimana yagize ati:” Iperereza riracyakomeje ngo hakurikiranwe ubundi bucuruzi butemewe bwakozwe n’aka kabari mu bihe byashize. Ni kimwe mu bikorwa n’ubukangurambaga bikomeje bigamije kurwanya magendu n’ubundi bucuruzi butemewe.”

Avuga ku buryo hakomeje kubaho ubufatanye n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no mu bikorwa by’iterambere, CIP Hakizimana yibukije abaturage ko mbere na mbere bagomba kurwanya magendu kugirango bagire uruhare mu kurinda ubukungu bw’igihugu aho yagize ati:” Magendu ituma hadatangwa imisoro, nabyo bikazahaza ubukungu; ishobora gushyira ku isoko kandi ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage.”

Ingingo ya 369 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umusoreshwa wese unyereza imisoro ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi 3 kugeza kuri 6 n’ihazabu ingana n’ibyanyerejwe.

Mu itegeko ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bigenderaho, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 199, ivuga ko magendu yafashwe ifatirwa ndetse igihe itwawe mu modoka, umushoferi agacibwa ihazabu y’amadolari y’Amarika 5000.

Ishami rishinzwe kurwanya magendu muri Polisi y’u Rwanda rikorana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, rifite gahunda yo gukumira no guca magendu mu gihugu hose.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga