• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi: Gitifu w’umurenge yahawe imirimo mishya umusimbuye ahita arahizwa

Umwanditsi
April 25, 2017

Mu gihe ba Gitifu 4 b’imirenge baherutse kurahirira kuyobora imirenge ine yari imaze igihe itagira abayobozi, uwari ku mwanya wa gatanu k’urutonde rw’abagize amanota ya mbere yarahiriye kuba gitifu, uwo yasimbuye ahabwa imirimo mishya nkuko byari byaravuzwe ariko bigatinda gukorwa.

Mwizerwa Lafiki, wagize amanota yamuhesheje umwanya wa Gatanu mu bari bapiganiye kuba abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge mu karere ka Kamonyi yarahiriye kuyobora umurenge mu gihe Epimaque Munyakazi wari gitifu w’umurenge yakuwe kuri uwo mwanya agahabwa kuba umuyobozi mu ishami ry’imiyoborere myiza mu karere.

Mwizerwa Lafiki, ni umwe mubo benshi bahaga amahirwe mu gihe hapiganirwaga umwanya w’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge itarabagiraga mu karere, gusa benshi batunguwe no kumubura mu myanya ine yambere y’abatsindiye ndetse bagahabwa kuba aba gitifu kuko yari asanzwe yizewe na benshi nk’umwe mu bahanga kuko yari umukozi mu karere ushinzwe iby’ubuhinzi (Agoronome).

Nkuko byakomeje kuvugwa ndetse bigategerezwa na benshi ko Epimaque Munyakazi azazamurwa mu karere agahabwa kuyobora ishami ry’imiyoborere myiza, bitumye uwari wahawe amahirwe na benshi yo kuyobora umurenge arahirira ku wuyobora kuko ariwe wagize umwanya wa gatanu agakurikira bane bagizwe ba Gitifu b’imirenge, abaye gitifu mushya wa gatanu.

Mwizerwa Lafiki, aganira n’intyoza.com yavuze ko yishimiye imirimo mishya yahawe, ko icyo ashyize imbere ari ugukorera Igihugu, gukorana n’abaturage, kujya inama hagamijwe iterambere n’imibereho myiza y’umuturage n’igihugu muri rusange.

Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ati:” Mwizerwa Lafiki, yarahiye nk’umuntu wa gatanu wagombaga kujyamo kuko niwe wagize amanota akurikira ababonye imyanya ine y’ubu Gitifu naho Epimaque azamurwa mu karere kuyobora ishami ry’imiyoborere myiza.”

Udahemuka, akomeza avuga ko mu bushishozi bw’ubuyobozi basanze umwe yashobora imiyoborere myiza (ariwe Epimaque Munyakazi wari gitifu) naho mwizerwa Lafiki nk’uwagize amanota yamuheshaga kuba ariwe uba Gitifu ahita ahabwa uyu mwanya.

Udahemuka, umuyobozi w’akarere ka kamonyi akomeza avuga ko Mwizerwa Lafiki yahawe kujya kuyobora umurenge wa Ngamba, uwari muri uyu murenge ariwe Mugambira Etienne ajyanwa kuba Gitifu i Nyarubaka yayoborwaga na Epimaque Munyakazi ariwe wazanywe mu karere kuba Diregiteri w’imiyoborere myiza.

Kuba Epimaque munyakazi wari usanzwe ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarubaka byari byaravuzwe mbere ko yagombaga kuza mu karere kuyobora ishami ry’imiyoborere myiza ariko bikaba byaratinze dore ko byavugwaga ko mu bagitifu bane barahiye nyamara hari hitezwe kurahira batanu, umuyobozi w’akarere yatangarije intyoza.com ko ibyo byari ibihuha.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga