• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
16/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
16/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
16/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Madamu wa Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya yasuye Isange One Stop Centre

Umwanditsi
April 28, 2017

Kuwa gatanu tariki ya 28 Mata 2017, Madamu wa Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya Roman Tesfaye, yasuye ikigo Isange one stop centre kiri ku Kacyiru, asobanurirwa anirebera uruhare rwacyo mu gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubufasha kibaha.

Madamu Tesfaye, wari uherekejwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba Rosemary Mbabazi, ageze kuri icyo kigo yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuzima n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Patrick Ndimubanzi, umuyobozi wa Kigali Forensic Laboratory Commissioner of Police (CP) Dr. Daniel Nyamwasa, umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Centres Supt. Shafiga Murebwayire, n’abandi.

Madamu Tesfaye watambagijwe ibyumba by’iki kigo ndetse akanasobanurirwa serivisi zibitangirwamo, yavuze ko ibyo iki kigo gikora byivugira kandi iri ibya kimuntu.

Yavuze ati:”Ibyo iki kigo gikora birivugira kandi ni ibya kimuntu, ibikorwa byacyo ni intambwe ikomeye mu kurengera uburenganzira bw’umugore no guharanira iterambere rye muri rusange. Nshimiye abagize uruhare mu ishyirwaho ryacyo n’imikorere yacyo.”

Ikigo Isange cyashinzwe muri 2009, kikaba gitanga ubufasha burimo ubuvuzi n’ubujyanama ku bagiriwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kandi byose kikabikora ku buntu.

Umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Centres  Supt. Murebwayire, yavuze ko kuva muri 2009 Isange One Stop Center imaze kwakira abantu ibihumbi 15 bahuye n’ihohoterwa, 87% muri bo bakaba ari abagore, kandi 57% bari munsi y’imyaka 18.

Supt. Murebwayire yavuze ati:”Kugeza ubu tumaze kugeza ibigo bya Isange mu bitaro 45 byo mu gihugu, nk’imwe mu ngamba zo kwegereza abaturage ibikorwa by’iki kigo.”

Yasobanuriye aba bashyitsi ko mu rwego rwo gufasha no kwita k’uwakorewe ihohoterwa uba wabagannye, iyo ahavuye agataha bakorana n’inzego z’ibanze bakamwitaho, kugirango bamusubize mu muryango nyarwanda nta pfunwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga