• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi-Abunzi: Perezida Kagame akomeje kwerekana ko imvugo ye ariyo ngiro

Umwanditsi
May 2, 2017

Nyuma y’igihe bategereje amagare bemerewe na Nyakubahwa Perezida Kagame, uyu munsi tariki 2 Gicurasi 2017 abunzi bahawe amagare 143 azajya abafasha mu kazi kabo. Bati:”Ni umugabo ku ijambo.”

Abunzi ku rwego rw’umurenge, abaperezida b’inteko y’abunzi ku rwego rw’akagari bahawe amagare yose hamwe 143 bemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika paul Kagame, kuribo bati:” Imvugo ya Nyakubahwa Perezida Kagame akomeje kutwereka ko ariyo ngiro.”

Abunzi muri rusange bavuga ko byajyaga bibagora cyane mu kujya mu kazi kabo, hari n’ubwo ngo bageraga aho bajya batinze ariko ubu ngo basubijwe, amagare bahawe ngo aje kuborohereza akazi no kubafasha by’umwihariko kugera vuba aho bagomba kujya.

Ngirabantu Pierre Celestin, umwunzi wo muri komite y’abunzi mu kagari ka Gihinga yagize ati:” Umubyeyi wacu Paul Kagame yadushyikirije amagare nkuko yari yarabitwemereye, turishimye cyane, turanezerewe ku mutima, yabanje kuduha itumanaho ryagiye ridufasha mu guhana amakuru, rikaduhuza none aduhaye amagare yo kutworohereza urugendo ngo tujye tugera bwangu kandi tutarushye ku baturage.”

Manishimwe Jean Paul Perezida w’abunzi mu murenge wa Kayenzi agira ati:” Mu by’ukuri aya magare tuyabonye twari tuyakeneye kuko hari ibibazo byinshi duhura nabyo ku rwego rw’umurenge bidusaba kuba twajya aho umuturage adukeneye cyangwa se indi mpamvu yo mu nshingano zacu nk’abunzi, n’ubundi umurimo dukora ni uw’ubwitange, byasabaga ko tugenda n’amaguru tugera aho tujya ariko ubu tubonye amagare, inteko izaba iri muri icyo kibazo izajya ifata amagare igende ikemure ikibazo.”

Perezida w’inteko y’akagari ka Nyagishubi mu murenge wa Nyarubaka, avuga ko kuva babonye igare nta kibazo ingendo zizaba zoroshy. Ni umukecuru uvuga ko atazi gutwara igare ariko ko mu nteko harimo abasore n’abagabo bazi kunyonga igare bityo mu gihe hari ikibazo kihuta akaba yabifashisha haba mu kumutwara cyangwa se kubatuma ibikenewe mu kazi.

Umwali Pauline, umuhuzabikorwa wa MAJ (Inzu y’ubufasha mu mategeko ya Minisiteri y’ubutabera) ku rwego rw’akarere ka Kamonyi avuga ko amagare 143 yatanzwe ari ayo abunzi bemerewe na Nyakubahwa perezida wa Repubulika mu kubafasha kugira ngo bagere ku kiburanwa bitabagoye, bafashe bagenzi babo b’abaturanyi.

Umwali, avuga ko n’ubundi abunzi bakoraga ariko bavunitse, ko bigoraga bakagera ku kiburanwa, avuga rero ko kwa kugorwa n’urugendo bajya aho ikiburanwa kiri bitazongera kuko babonye amagare ndetse ko akazi kabo kazarushaho kuborohera.

Kuba hari abatabonye amagare dore ko yahawe abunzi bose ku rwego rw’umurenge na ba Perezida ku rwego rw’akagari, abasigaye ngo ntibakwiye kugira ikibazo kuko ngo iki ari ikiciro cya mbere cy’amagare aho n’andi ngo ari mu nzira.

Abunzi bavuga kandi ko hari hamwe bakigorwa no kubona bimwe mu bikoresho nkenerwa mu kazi kabo. Gusa na none ngo nka ba perezida babonye terefone zigezweho bajya bakoresha mu kujya ku mbuga nkoranyambaga, kuba kuri za gurupe zibahuza n’abandi bakajya bungurana ibitekerezo ngo nabyo byabagwa neza bikabafasha mu kazi bakanagura ubumenyi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga