• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
16/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
16/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
16/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Abahagarariye amashami ya Loni ashinzwe kubungabunga amahoro bari mu mwiherero I Kigali

Umwanditsi
May 3, 2017

Umwiherero w’abahagarariye amashami atatu ya Loni ashinzwe kubungabunga amahoro akorera muri Sudani y’Epfo mu ntara zitandukanye bari I Kigali mu Rwanda biga ku bibazo byugarije umutekano n’amahoro aho bakorera.

Kuwa kabiri tariki ya 2 Gicurasi 2017, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, hateraniye umwiherero w’iminsi itatu uhuje abahagarariye amashami atatu y’Umuryango w’Abibumbye ashinzwe kubungabunga amahoro akorera muri Sudani y’Epfo (United Nations Mission in South Sudan -UNMISS), mu ntara ya Darfur muri Sudani (United Nations Missions in Darfur-UNAMID), no mu ntara ya Abyei (United Nations Interim Security Force for Abyei-UNISFA), bigira hamwe ibibazo byugarije umutekano n’amahoro muri ibyo bihugu.

Atangiza uyu mwiherero, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana, yashimiye abawitabiriye ubwitange, umurava no kwiyemeza biranga abo bayobora baharanira kugarura amahoro n’umutekano ku Isi.

IGP Gasana yavuze ati:”Amahoro ni ingenzi mu buzima bwa muntu. U Rwanda rwo ruzi akamaro k’amahoro kuko rwagize iminsi y’umwijima muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.”

Yakomeje avuga ati:”Twabuze miliyoni irenga y’Abanyarwanda. Kuva mu bikomere bya Jenoside tugana mu kwiyubaka ngo tugere aho tugeze ubu, byasabaga ko tugira umuyobozi ufite icyerekezo.”

Yongeyeho kandi ko mu myaka 23 ishize, u Rwanda rwahereye ku busa, ubu rukaba rugeze ahashimishije mu iterambere, haba muri Politiki no mu bukungu byose bigamije iterambere rirambye.

Kuri iyi ngingo yavuze ati:”Uyu munsi igihangayikishije cyane ni ukugarura amahoro aho atari ku Isi yose.”

Yabakanguriye guhuriza hamwe imbaraga, amahugurwa, ubunararibonye no gufatira hamwe ingamba, kugirango bakumire kandi barwanye ibyaha bivuka muri ibi bihe tugezemo.

IGP Gasana yanagarutse ku kibazo cy’ubuhezanguni gihangayikishije Isi, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’udutsiko tw’iterabwoba, nk’ibibazo inzego z’umutekano zigomba guhangana nabyo, ndetse bigasangwa no mu bihangayikishije umuryango w’abibumbye, ibi bikaba bisaba kongerera ubushobozi inzego zishinzwe guhangana nabyo kugirango zibikumire.

Umujyanama wungirije mu bya gipolisi mu muryango w’abibumbye Shaowen Yang, yavuze ko ibiganiro byabo bizibanda ku ngamba zatuma barushaho gukora neza, ndetse no ku ngorane bakunda guhura nazo mu butumwa boherejwemo.

Yavuze ati:”Tuzibanda ku kwigira hamwe uko twagira imikoranire myiza mu butumwa bw’amahoro turimo mu bihugu bitandukanye, duhanahana amakuru, ku ngamba zatuma turushaho kurangiza inshingano zacu neza, uko twakora ngo duhanahane ubunararibonye n’ubumenyi butandukanye.”

Yashimiye Polisi y’u Rwanda ku nkunga ikomeye yabateye yakira uyu mwiherero, yongeraho ati:”Turi kureba uko twakorana na Polisi y’u Rwanda ikaduha ku bunararibonye bwayo, kandi tukanayisaba ko yakomeza gutera inkunga mu bikorwa bitandukanye by’umuryango w’abibumbye byo kugarura no kubungabunga amahoro ku Isi.”

Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’umuryango w’abibumbye bagera ku 1200, muri bo 484 bakaba bari muri Sudani y’Epfo, Darfur no mu ntara ya Abyei.

Umuyobozi wa Polisi ya Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS) Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, nawe akaba ari umunyarwanda.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga