• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Impanuro za Dr Vuningoma k’umunsi w’Ubwisanzure bw’itangazamakuru

Umwanditsi
May 4, 2017

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda, i Remera ahakorera ishirahamwe ry’abanyamakuru (ARJ) n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) niho wizihirijwe, hagarutswe cyane ku guhuza ubwisanzure n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda wizihijwe kuri uyu wa 3 Gicurasi 2017 i Remera ahakorera ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC). Mu ijambo ryuje inama n’impanuro rya Dr Vuningoma James, umunyamabanga nshingwabikorwa w’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco, yagarutse ku mwuga w’itangazamakuru, ubwisanzure bwaryo no guhuzwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda aho abona ko bitagomba gusigana.

Dr Vuningoma, avuga ko hari zimwe mu ndangagaciro abona zidakwiye gusigana n’umwuga w’itangazamakuru kimwe n’ubwisanzure bwaryo mu gihe abarikora bashaka gutera imbere no gukora kinyamwuga. Muri izo harimo; Ubumwe, Gukunda umurimo hamwe no Gukunda Igihugu. Aha ngo ni nka ya mashyiga atatu avamo rimwe ikibazo kikavuka.

Avuga kandi ko izi ndangagaciro zihurirwaho n’ibyiciro 3 by’abantu aribyo; Abanyamakuru, Abayobozi n’Abaturage, Agira ati:” Izi ni indangagaciro remezo ziranga aba bantu uko ari batatu,Iyo Ubumwe bubuze muri aba bantu, hari ikintu cyahungabanye, Iyo Umurimo utagaragara neza, hariho abawukora mu mpande zose, hari umurimo ariko hari na wa wundi ugomba gutangaza aho bishoboka hose uko iby’uwo murimo bigenda, hari rero indangagaciro ikomeye cyane yo Gukunda Igihugu, aba bantu uko ari batatu bafite inshingano nyamukuru yo kureba ko u Rwanda ari urwabo, niba muri aba ngaba harimo uwiyumva ko atari umunyarwanda, agakorera undi muntu ari muri icyo Gihugu, yakwigira nyoni nyinshi, yakwigira ntibindeba, yakwigira ibyo ni ibyabandi, aho ngaho haba hari ikibazo gikomeye kuri wa munyarwanda uri mu mpande uko ari eshatu.”

Akomeza avuga ko birushaho gukomera ndetse bikaba bibi iyo umunyamakuru nk’umuntu ufite imiyoboro akoreramo ari naho bwa bwisanzure buri buze kuko we afite ibikoresho, aravuga bikagera kure, iyo atandukanye n’izi ndangagaciro.

Kuvuga ko umunyamakuru adakwiye gutangaza ibibi bitagenda ngo ni ukwibeshya, ahubwo ngo kubikora kwiza ni ukubikora ugamije kubaka, ugamije gutuma bikosoka bikajya mu buryo, kuriwe ngo kutabivuga byaba ari urukozasoni.

Dr Vuningoma James, avuga kandi ko muri izi Ndangagaciro zisa n’izihatse izindi harimo no Kwihesha agaciro nk’umunyamakuru, kugira ubwitange, kugira ishyaka n’ubutwari, kugira uruhare mu bikorwa by’Igihugu, kwirinda amacakubiri n’ivangura, gucunga neza ibya rubanda, kubungabunga umutekano, kubaha ubuzima, kubaha uburenganzira bwa muntu, kwiyitaho, ubupfura n’ibindi, ariko kandi byose ngo bigashingira ku bunyamwuga.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga