• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi: Amanyanga ari mu by’ubutaka ni ahaburi wese kuba maso – V/Mayor Tuyizere

Umwanditsi
May 9, 2017

Mu cyumweru cyahariwe ubutaka cyatangijwe kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Gicurasi 2017 mu karere ka kamonyi, umurenge wa Gacurabwenge, ubuyobozi bwagiriye inama abaturage muri rusange baba abagura, abagurisha ubutaka n’ababuhabwa kuba maso bakamenyako nyirabwo ari uwo bwanditseho.

Tuyizere Thadee, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu atangiza icyumweru cy’ubutaka- Land week kuri uyu wa mbere tariki 8 Gicurasi 2017 yabwiye abaturage ko abafite ibibazo by’ubutaka cyane ibyo kubwandikisha cyangwa ku buhinduza buva kuri umwe bujya ku wundi no guhindura icyo ubutaka bwagenwe gukoreshwa basabwa kwegera serivisi zibishinzwe ziri ku rwego rw’umurenge n’akarere kugira ngo zibe arizo zibafasha.

Tuyizere, avuga ko hari amanyanga agenda agaragara mu by’ubutaka aho usanga umuntu ashobora kugurisha ubutaka bumwe inshuro zirenze imwe kandi ku bantu batandukanye, avuga ko ibi ahanini biterwa n’uko abantu usanga bagira ubutaka ariko nti bubandikweho.

V/Mayor Tuyizere Thadee, aganira n’abaturage mu gutangiza Land week.

Agira ati:” Ubundi ubutaka butakwanditseho ntabwo buba ari ubwawe. Hari abantu rero bafata amafaranga bakagenda bakagura ubutaka, bakabahereza icyangombwa cyanditseho undi akagenda akiryamira akumva ko birangira, ariko hari abanyamanyanga bashobora kubiheraho bwa butaka bakaba bakongera bakabugurisha abandi kuko icyangombwa iyo wagitaye waka ikindi bikemera, uwo rero wagifashe akagenda akiryamira imyaka ibiri, itatu icumi igashira, ubwo butaka ntabwo aba ari ubwe, ntabwo bumwanditsweho n’ibiri kubukorerwaho ntabwo aba abizi.”

Tuyizere Thadee, avuga ko bashishikariza umuntu ugiye kugura ubutaka kwihutira guhinduza ubutaka aguze bukamwandikwaho kuko agaciro agira agaheshwa n’uko bumwanditseho, bitari ibyo ngo byanga bikunda hashobora kuzamo ibibazo igihe abantu batabyihutiye.

Tuyizere, agira inama kandi abantu kudashukwa n’abiyita abakomisiyoneri ataribo ngo kuko ubundi umukomisiyoneri ni ubifitiye ibyangombwa byemewe n’amategeko, abandi ni abajijisha abantu bitewe n’inyungu bishakira, asaba ujya gukura amafaranga ye mu mufuka kwitwararika, akegera ubuyobozi akanamenya ubutaka agiye kugura nyirabwo, icyo bwagenewe gukoreshwa, niba nta bibazo bufite n’ibindi, avuga ko ari ugucika ku muco wo kwihutira kugura ubutaka udafitiye amakuru aturuka mu nzego zibifitiye ububasha.

Sylvain Muyombano, umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka ku rwego rw’intara y’amajyepfo aganira n’abaturage.

Muyombano Sylvain, umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu ntara y’amajyepfo yabwiye abaturage ko igihe cyose ubitse icyangombwa cy’ubutaka kitari mu mazina yawe ko nta kintu uba ubitse, igihamya ko ubutaka ari ubwawe ni kimwe gusa; ni uko bukwandikwaho ukaba ufite icyangombwa kibihamya.

Muyombano, yabwiye kandi abaturage ko intego y’icyumweru cy’ubutaka-Land week ari ukuganira n’abaturage, gukora ubukangurambaga kuri serivisi z’ubutaka, kwereka abaturage ko ubukangurambaga bukorwa bunashyirwa mu bikorwa, bagahabwa serivisi vuba, bahabwa ibyangombwa by’ubutaka no gusubiza ibibazo bafite ku butaka. Yabwiye kandi ko aho gushukwa n’abantu bagapfa gutanga amafaranga yabo ku butaka batazi ibibazo bufite bashobora kureba amakuru ari ku butaka bagiye kugura cyangwa guhabwa bakoresheje ubutumwa bugufi, bandika *651# bagakurikiza amabwirizwa cyangwa se bakegera ubuyobozi.

Abaturage na Gitifu ‘umurenge wa Gacurabwenge watangirijwemo Land week bagaragaje ko bishimye.

Icyumweru cy’ubutaka-Land week mu karere ka kamonyi cyatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Gicurasi 2017 aho abaturage basanga abakozi babishinzwe ku kicaro cya BDF Kamonyi, iki cyumweru kizarangira kuwa gatanu tariki 12 Gicurasi 2017. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti:” Gukoresha neza ubutaka bukwanditseho, ni uruhare rwawe mu iterambere rirambye.”

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga