• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Kamonyi: Ikiraro cya Mukunguri kidasanwe vuba kiri mu marembera

Umwanditsi
May 11, 2017

Ikiraro cya mukunguri gifasha gutsura umubano mu baturage b’uturere twa kamonyi na Ruhango, gikoreshwa n’imodoka ziremereye zikoreye imicanga ziyijyana mubice bitandukanye by’igihugu, kinyuzwaho umuceri uhingwa muri iki gishanga ujyanwa ku ruganda rwa mukunguri, kwangirika kwacyo ni igihombo kuri benshi no ku gihugu.

Abaturage baganiriye n’intyoza.com ku bw’iyangirika ry’iki kiraro, batangaza ko kibafatiye runini mu migenderanire ndetse no guhahirana kuko ngo hananyura byinshi birimo umucanga ujyanwa mu bice bitandukanye by’igihugu, umuceri uhanyuzwa uva mu gishanga ujyanwa ku ruganda ruwutunganya rwa Mukunguri n’ibindi. Bavuga ko kwangirika kwacyo ari igihombo gikomeye ku baturage no ku gihugu muri rusanjye.

Byumvuhore Denis, umwe mu baturage waganiriye n’intyoza.com avuga ko intandaro y’iyangirika ry’ikiraro ari umuturage wagiye agafungura amaburo yacyo agamije kugurisha bimwe mu byuma bicyubatse, avuga ko bakibimenya bamufashe akaba afunze.

Hasi ikiraro bagize amabuye borosaho amabati yacyo, n’ibyuma byaratandukanye.

Agira ati:” Hari amaferabeto yacitsemo, hari umuntu wayafunguye ariko twaramufashe ubu arafunze, njye mbona ko ariwe nyirabayazana wo kwangirika kwacyo, iri teme ridufitiye akamaro yaba abahano Kamonyi n’aba Ruhango n’abandi bakoresha uyu muhanda.”

Byumvuhore, agira kandi ati:” Iri teme ricitse ni ibibazo, hano hagenda abantu benshi batandukanye, imiceri ituruka ku ruhande rwa Ruhango muri iki gishanga ntabwo yakongera kwambuka ijyanwa k’uruganda, abaturage twaba duhombye n’igihugu cyaba gihombye ikintu gikomeye.

Abaturage, bavuga ko nyuma yo kwangirika kw’iki kiraro hashyizweho ibiti ngo kirindwe ibimodoka binini byikorera umucanga ariko abashoferi babyo bakaza bakabikuraho.

Niyongira Uziel, umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Mukunguri ari narwo rutunganya umuceri uhingwa mu gishanga cya Mukunguri, yatangarije intyoza.com ko kwangirika kw’iki kiraro byakururira abaturage ibibazo byinshi mu buhahirane bitanasize uruganda ngo kuko umuceri utari mucye uhanyuzwa uzanywe gutunganyirizwa mu ruganda, ngo ni umuhanda kandi ukoreshwa cyane kuburyo ngo gufatirana hakiri kare byatuma hirindwa ingaruka zo kwangirika kwacyo.

Bahizi Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kamonyi yatangarije intyoza.com ko umuhanda uriho iki kiraro uri ku rwego rwa mbere bityo ukaba ugomba gukorwa na RTDA( ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’iterambere ry’ubwikorezi). Avuga ko bamaze kugishyikiriza raporo y’iyangirika ry’iki kiraro ndetse ko vuba aha bijejwe n’iki kigo ko ikiraro bagiye kugisana.

Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yatangarije intyoza.com ko kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Gicurasi 2017 ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi na Ruhango buri kumwe n’Ingabo z’Igihugu bazasura iki kiraro mu rwego rwo kureba uko hagira ibikorwa n’ingabo z’Igihugu bityo kikaba gisigasiwe muri gahunda ya Army week hanyuma RTDA ikazakora ibindi bikomeye nyuma.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga