• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Umukwabu w’abana bajya mukabari wasize isomo ku babajyana n’ababaha ibisindisha

Umwanditsi
May 13, 2017

Ubu butumwa bwatanzwe nyuma y’umukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda wo kureba abana baba bari mu tubari. Uyu mukwabu wakozwe mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2017 mu gihugu hose.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, ubwo yasobanuriraga itangazamakuru ibyavuye muri uyu mukwabu, yavuze ko wabaye mu rwego rwo kubahiriza amategeko no kureba niba ubutumwa bwatanzwe n’abayobozi b’igihugu bwo kubuza abantu guha abana inzoga n’ibisindisha bwubahirizwa.

ACP Badege yavuze ati:”Muri uyu mukwabu wakozwe mu gihugu hose, twasanze abana batari bacye mu tubari, ba nyiratwo bane ubu bakaba bari mu maboko ya Polisi bakurikiranyweho icyaha cyo guha inzoga n’ibisindisha abana batarageza ku myaka y’ubukure.”

Yasabye ba nyir’utubari kureba abana binjira mu tubari twabo, bakareba n’uwinjiranye n’umwana ko ari umubyeyi we cyangwa umurera byemewe n’amategeko kandi ko nawe atagomba kumuha inzoga, byaba ngombwa akabaka n’ibyangombwa.

Yasoje asaba kandi abafite utubari gushyira ibyapa bikangurira abantu kwirinda guha inzoga abana batarageza imyaka y’ubukure, kandi bakabishyira ahantu hagaragara.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Uwamariya Odette, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera iki gikorwa yakoze, anavuga ko guha abana inzoga bibagiraho ingaruka nyinshi.

Ba nyiri utubari twasanzwemo abana uko ari bane bari mu maboko ya Polisi.

Yavuze ati:”Guha abana inzoga bibagiraho ingaruka nyinshi zirimo kwishora mu busambanyi bishobora kubaviramo gutwara inda batateguye, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye zirimo na SIDA, ndetse no gutakaza icyizere cy’ubuzima bwabo bw’ejo hazaza.”

Yakomeje avuga ati:”Uyu mukwabu n’indi myinshi izakorwa, uje nyuma y’inama ku itariki 9 Gicurasi 2017 yarebaga uko ikibazo cyo guha inzoga abana no kubajyana mu tubari gihagaze, ikaba yarasanze gikwiye guhagurukirwa, tukaba dusaba ababyeyi by’umwihariko, n’abanyarwanda muri rusange ko bakumva ko iki ari ikibazo cyahagurukiwe ku rwego rw’igihugu, kandi ko nabo bakwiye kukigira icyabo, bagakurikirana abana babo umunsi ku munsi.”

Yanahamagariye itangazamakuru kugeza ubu butumwa ku bantu benshi, rigakangurira buri munyarwanda kuba ijisho rya mugenzi we, kuko aba bana bashorwa mu businzi no mu busambanyi birangira bajyanywe mu icuruzwa ry’abantu.

Amategeko avuga ko nta mwana uri munsi y’imyaka 18 werewe kujya mu kabari atari kumwe n’ababyeyi be cyangwa abamurera bemewe n’amategeko.

Ingingo ya 219 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uha cyangwa ugurisha umwana inzoga cyangwa umukoresha mu icuruzwa ryazo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6),  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000), cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga