• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: Uwari umaze iminsi ashakishwa yakuwe mu kirombe ari umupfu

Umwanditsi
May 19, 2017

Sindayigaya Alphonse w’imyaka 16 y’amavuko, yagwiriwe n’ikirombe mu murenge wa Rukoma ahagana saa cyenda z’igitondo cyo kuwa kabiri tariki ya 16 Gibicurai 2017, amaze iminsi hafi ine ashakishwa n’imashini ndetse n’amaboko y’abaturage, yabonywe ari umupfu kuri uyu wa gatanu tariki 19 Gicurasi 2017 akurwamo ibice bice.

Nyakwigendera Sindayigaya Alphonse w’imyaka 16 y’amavuko, agwirwa n’ikirombe yari yajyanyemo na bagenzi be batatu nawe wa kane gushaka amabuye y’agaciro, ba biri basigaye inyuma y’ikirombe bararusimbutse, mugenziwe witwa Bikorimana Richard bari kumwe mu kirombe yakuwemo yapfuye mu gihe Sindayigaya yari agishakishwa kugeza kuri uyu wa gatanu tariki 19 gicurasi 2017 ubwo yabonwaga atakiri muzima.

Ukujya mu kirombe kw’aba bana b’abasore kwavuzweho byinshi ariko cyane cyane hagarutswe ku kuba ngo ubwo binjiraga mu kirombe barumvikanye n’abazamu bakirinda ko babaha amafaranga ibihumbi 2000 y’u Rwanda ariko bakabaha igihumbi kimwe mbere y’uko binjiramo hanyuma bakabasigaramo ideni ry’ikindi gihumbi.

Kuri iki kibazo, ubwo ba nyiri ikirombe bahuruzwaga n’aba bazamu ko hari abagwiriwe nacyo, mu kuhagera basanze aba bazamu badahari, iby’amafaranga abazamu bahawe babwiye intyoza.com ko batabizi, banabajijwe aho baherereye bavuga ko batahazi, ko ahari bagize ubwoba ko bari bugire ibyo babazwa bityo bagahunga ku buryo magingo aya bataraboneka.

Nkurunziza Jean de Dieu, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukoma yemereye intyoza.com ko ikurwamo rya Sindayigaya Alphonse ari impamo. ko yakuwemo ahagana saa cyenda n’iminota 15 kuri uyu wa gatanu. Atangaza ko habaye ah’ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi zitandukanye kuva ku karere kumanuka, Ingabo, Polisi, banyiri ikirombe ndetse n’abaturage. ashima cyane uruhare rwa buri wese muri iki gikorwa.

Nkurunziza, avuga ko ibikorwa byo gushakisha Sindayigaya mu kirombe bimaze iminsi ine, ashima cyane abaturage bitanze aho ngo bahahoraga batazanywe no gushungera ahubwo baje gutabara, ubuyobozi bwazaga kubana n’abaturage no kubahumuriza, ba nyiri ikirombe nabo ngo babanye muri iki gikorwa aho ndetse batanze amafaranga arenga miliyoni ebyiri yakodeshwaga imashini no kugura amavuta yayo. Sindayigaya yakuwe mu kirombe ibice bice ariko bagerageje kubyegeranya, umuryango ufashwa kujya ku mushyingura.

Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu, asaba abaturage cyane cyane abajya mu birombe kwitwararika, asaba kandi by’umwihariko ko ntawe ukwiye kujya mu kirombe mu buryo butazwi cyane ko ngo aba bari bagiye mu buryo bwo kwiba, asaba akomeje ba nyiri ibirombe nabo kwitwararika no gukaza umutekano, waba uw’abakozi babo bacukura mu birombe waba ndetse n’uwaho ibirombe biri, bita cyane ku kumenya ibihakorerwa n’abahagenda amanywa n’ijoro.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga