• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
16/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
16/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
16/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda yashyikirije umusipanyoli amagare ye yari yaribwe

Umwanditsi
May 19, 2017

Ku itariki ya 18 Gicurasi,  Polisi y’u Rwanda  ikorera mu Mujyi wa Kigali yashyikirije Umusipanyoli(Spanish) witwa Xan Garcia Ehria amagare ye abiri yari yaribwe mu bihe bitandukanye, hakaba hari hashize amezi arenga atandatu.

Xan Garcia usanzwe ari umuyobozi mukuru w’ibikorwa  mu kigo cya Mobisol,  atuye mu mudugudu w’Amajyambere, akagari ka Kimihurura mu murenge wa Kimihurura, akarere ka Gasabo ari naho yibiwe.

Amagare yombi akaba yayashyikirijwe n’umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Assistant Commissioner of Police(ACP) Rogers Rutikanga, bikaba byabereye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimihurura.

Kuri iki gikorwa, ACP Rutikanga yasobanuye ko  igare rimwe ryibwe mu Kuboza umwaka ushize, irindi ryibwa muri Mutarama uyu mwaka, yose yibirwa mu rugo rw’uriya mugabo , aho bagiye bayatwara buriye urugo rwe.

Yagize ati:” Ikiza ni uko yagiye atangira amakuru ku gihe, Polisi nayo yakoze akazi kayo kugeza iyafatanye abitwa Niyonkuru Fiston w’imyaka 16 na Nyirimana Emmanuel w’imyaka 19, ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimihurura, iperereza rikaba rigikomeje ngo hamenyekane niba nta bandi bafatanyije na bariya bafashwe.”

ACP Rutikanga  yavuze ko Polisi mu iperereza yakoze yabanje gufata rimwe ryari rigishakirwa umuguzi, mu gihe irindi ryari ryaragurishijwe amafaranga 80,000 ariko naryo ryaje gufatwa nyuma.”

Yashoje agira ati:” Turagira abantu muri rusange inama yo  kujya bihutira kumenyesha Polisi ibegereye mu gihe bibwe kandi abasaba kujya batanga amakuru ajyanye n’igikorwa icyo aricyo cyose kinyuranyije n’amategeko nk’uko uriya mugabo yagiye abigenza.”

Amaze gushyikirizwa amagare ye, Garcia yagize ati: “Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo narayimenyesheje ko nibwe, bagitangira iperereza , nahise numva ko byanze bikunze amagare yanjye azaboneka n’abayibye bagafatwa. Ni nako bigenze nyuma y’igihe kitari gito bibaye ,ndayashyikirijwe”.

Yongeyeho agira ati:” Sinabona amagambo nashimamo Polisi y’u Rwanda  ku kazi gakomeye yakoze ifata ibyo nibwe n’abanyibye, biragaragaza ubunyamwuga n’uburyo iha agaciro abayigezaho ibibazo byabo.”

Baramutse bahamwe n’icyaha, aba bombi bazahanwa hakurikijwe ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga