• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
06/11/25
Kamonyi-Karama: Operasiyo ya Polisi yavumbuye ahengerwa‘Muriture’ n’abakekwaho ibindi byaha
06/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
06/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
06/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws

Abayobozi ba ADEPR baravumirwa ku gahera

Umwanditsi
May 29, 2017

Nyuma y’uko abayobozi bakuru mu itorero rya Pantekote mu Rwanda -ADEPR batawe muri yombi n’inzego z’umutekano, nyuma kandi y’aho bamaze kugezwa imbere y’ubutabera bakurikiranyweho kunyereza umutungo, baravumirwa ku gahera ngo bazira gutuma bamwe mu bayoboke baracitse intege zo kumvira abashumba mu gutanga amafaranga, icyacumi n’amaturo.

Abanyamadini n’amatorero batandukanye, baravumira ku gahera abayobozi bakuru muri ADEPR nyuma y’aho bafashwe n’inzego z’umutekano bagafungwa ndetse bagashyikirizwa ubutabera aho bakurikiranyweho kunyereza umutungo, barazizwa gutuma bamwe mu bakirisito barafunze inzira zabo zitanga amafaranga.

Bamwe mu baganiriye n’intyoza, bahamya ko nta kuntu batarakarira aba bayobozi nubwo ngo ntacyo ubwabo babakoraho, bavuga ko imyitwarire yabo n’ibyo bakurikiranyweho byabagizeho ingaruka ku birebana n’amafaranga basaruraga mu bakirisito aho basengera.

Umwe muri bo yagize ati:” ikibazo cy’abayobozi ba ADEPR kitarazamurwa ndetse ngo abayobozi bayo bafatwe, bafungwe bazira kunyereza umutungo ushingiye ku mafaranga batse abakirisito, hari umwuka mwiza abakirisito bitabira gahunda z’itorero ariko cyane mu gutanga icyacumi n’amaturo, ubu nta mukirisito ukibwira ibyo gutanga amafaranga ngo apfe kubyumva byoroshye nka mbere, byarahindutse.”

Benshi muri aba bayobozi b’amadini n’amatorero babwiye intyoza.com ko ikibazo cya ADEPR n’amafaranga yatswe abayoboke bayo cyinjiye mu mitwe y’abakirisito benshi atari gusa abo muri iri torero, ahubwo ngo n’andi madini n’amatorero byayagizeho ingaruka.

Mu gihe aba bayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye bijujutira kuba nta faranga bagipfa gukura kuba kirisito babo biturutse ku ntandaro bashinja abayobozi bagenzi babo bo muri ADEPR aho bavuga ko kuva byaba abakirisito binjiwemo n’imyumvire yo gukomeza umufuka wabo ntibagire icyo batanga, bamwe mu bakirisito ba ADEPR bo bavuga ko ibyababayeho byabahaye isomo rikomeye, kuri bo ngo agakiza babwirwaga na bamwe mu bayobozi babo ngo biragoye kumva ibyabo nyuma y’ibyabaye.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5907 Posts

Politiki

4158 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1029 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga