• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Nyanza: Umukecuru ahangayikishijwe no kuba arara kugasozi

Umwanditsi
June 2, 2017

Uzamukosha Therese, w’imyaka 60 y’amavuko avuga ko nyuma yo gusenyerwa n’ibiza yisanze atagira aho aba, akazu yari agiye kuzamura ntaho kakozwe n’amabati 12 bamuhaye, ati ntacyo nshinja Perezida Kagame ariko abayobozi bamwe baramuvangira.

Uzamukosha Therese, afite imyaka 60 y’amavuko, yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 akaba n’umwe mubatishoboye wasenyewe n’ibiza, ntaho agira arambika umusaya, avuga ko n’aho acumbikiwe ari ku gasozi kuko ari ikizu cyasenyutse ndetse isaha n’isaha cyamugwira kuko kiregetse.

Uzamukosha, atuye mu mudugudu wa Nyarugunga, akagari ka Nyamure Umurenge wa Muyira, yabwiye intyoza.com ati:” Umwaka urashize nsenyewe n’ibiza, ntaho ngira ho kuba, nta bushobozi mfite bwo kwiyubakira, amabati 12 nahawe nazamuye akazu nyashyizeho aba iyanga, udufaranga nazamuje akazu ni utwo nabonaga mu nkunga ya VUP none bayinkuyeho kuko nayibonaga ndi mu cyiciro cya mbere ubu banshyira mu cya 2 si mfite aho nakura ngo nyuzuze.”

Uyu mubyeyi agira ati:” kuva Mituweli zaza nabonaga iy’ubukene, ubu ntayo nshoboye kwitangira, ni aha nyagasani, icyo nifuza nubwo nta nka mfite, bampaye aho nicara nkabona aho bankura bampamba njye nabishima rwose baba bakoze.” Akomeza avuga ko ikibabaje ari uko usanga harebwa uwishoboye unakurenze mu bushobozi, ufite amatungo, ufite imbaraga zikora akaba ariwe wandikwa kuri buri kintu cyose kije.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muyira buvuga ko iki kibazo ntacyo buzi, ubuyobozi bw’akagari buvuga ko buzi ko yasenyewe n’ibiza ariko bukavuga ko bwamuhaye isakaro nubwo ngo ritamurangirije.

Niyomwungeri Chantal, SEDO w’akagari ka Nyamure yatangarije intyoza.com ati:” Uriya mukecuru Therese yasenyewe n’ibiza koko, amabati yayahawe umwaka ushize mu kwezi kwa gatandatu, ikibazo cye nkimenye vuba, ejobundi nibwo umukuru w’umudugudu yangejejeho icyo kibazo, tumugira inama, yigirwa umushinga wo kuguza amafaranga muri VUP ngo agure imyaka yiteze imbere hanyuma abone n’uko afashwa muri ziriya gahunda zindi zo kubona isakaro.”

Kuba uyu mukecuru Uzamukosha Therese yafashwa kubona inkunga ivuye mu miryango itandukanye ifasha abacitse ku icumu batishoboye, SEDO Niyomwungeri agira ati:” Hari inama z’abacitse ku icumu zijya zibera ku murenge zikorwa na Ibuka ariko mu by’ukuri kenshi ntabwo dukunze kuba turi kumwe nabo, bajya kumurenge bakavugana ntabwo tuzi ibyo bavugana n’ibyo babizeza ntabwo tubizi.”

Iyi nzu niyo yazamuwe mu mafaranga yabonaga muri VUP, akuwemo nayo irahagarara, amabati yahawe ntaho yayikoze.

Uzamukosha Therese, inzu abamo ayibanamo n’abana bane nawe wa gatanu, avuga ko ntacyo ashinja Perezida wa Repubulika kuko ngo ntacyo adakora ngo umunyarwanda amererwe neza ariko ngo bikicwa n’abayobozi begereye abaturage.

Abaturage batandukanye baganiriye n’intyoza.com bavuga ko iyo ubuyobozi bubishaka ndetse ikibazo bukagiha agaciro bwari kubegera hagakorwa umuganda nibura bimwe mu bishobora gukorwa n’amaboko y’abaturage bigakemuka aho gutegereza ibikomeye batazi igihe bizazira.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga