• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Perezida Paul Kagame wa RPF- Inkotanyi niwe mukandida w’ishyaka PSD

Umwanditsi
June 3, 2017

Mu matora y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ateganijwe muri Kanama 2017, ishyaka PSD muri Kongere yaryo idasanzwe ryemeje ko umukandida rizatanga ari perezida Paul Kagame ukomoka mu muryango RPF-Inkotanyi.

Kongere idasanzwe y’ishyaka PSD yateraniye I Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki 3 Kamena 2017 ku Kacyiru ahakorera Croix Rouge, mu myanzuro y’iyi kongere bemeje ko bazatanga Perezida Kagame Paul nk’umukandida.

Gutanga perezida Kagame nk’umukandida, kuri iri shyaka rya PSD bivuze ko nta mukandida cyangwa undi wese w’umurwanashyaka waryo wemerewe kuziyamamaza mu izina ry’ishyaka uretse kuzashyigikira paul Kagame ukomoka mu muryango RPF-Inkotanyi.

PSD nk’umutwe w’ishyaka rya Politiki mu Rwanda, Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage, guhitamo kudatanga umurwanashyaka waryo ngo abe mu bakandida bazahatanira kuyobora u Rwanda ngo babitewe n’uko basanga imiyoborere ya perezida Paul Kagame ari myiza, ko ndetse abayoboke b’iri shyaka mu mwaka wa 2015 bari muri bamwe hamwe n’abandi banyarwanda basabye ndetse bashyigikira ko itegeko nshinga ryavugururwa ariko cyane cyane ingingo y’101 yasabaga ko Perezida paul Kagame yakwemererwa  kongera kwiyamamaza ubwo manda yemererwaga zizaba zirangiye.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga