• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
03/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
03/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
03/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
03/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse

Polisi y’u Rwanda irabeshyuza amakuru ku musore bivugwa ko yafatanywe uburobe burimo uburozi

Umwanditsi
June 3, 2017

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Kamena 2017 hari amakuru yazindutse acicikana ko hari umusore w’umurundi wafatanywe uburobe buhumanye mu mujyi wa Kigali, Polisi yatangaje ko iki ari Igihuha abantu basabwa kwima amatwi.

SP Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yatangarije intyoza.com ko aya makuru yatangajwe atari ukuri, ko uwafashwe azwi ndetse ko adafunze, ko ibimucyekwaho by’uburozi mubyo yacuruzaga atari ukuri.

SP Hitayezu, ahamya ko uyu musore yafashwe acuruza uburobe ariko ko ibimuvugwaho atari ukuri. Yagize ati:” yahuye na babahungu bashinzwe kurwanya akajagari bamufata muri ubwo buryo, baje gusanga mu by’ukuri ibyo akora umuyobozi w’umudugudu abizi, atekera iwe, nta burozi burimo mu by’ukuri, nta nubwo anafunze, ni kwa kundi abantu batanga inkuru ariko atari ukuri.”

Uyu musore wafashwe, bivugwa ko ari umurundi w’imyaka 27 y’amavuko amazina ye twirinze kuyatangaza, amakuru yazindutse akwirakwizwa cyane ku mbuga za whatsapp n’ahandi abantu bahurira, yavugaga ko yafashwe tariki 2 Kamena 2017 ahagana saa 20h10  mu mudugudu w’Amahoro, akagari ka Rwezamenyo ya II Umurenge wa Rwezamenyo, agafatanwa uburobe 10 buhumanye( burimo uburozi).

Mu butumwa bwacicikanaga, bwavugaga kandi ko afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo, ibi Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali SP Hitayezu yabinyomoje avuga ko ari ibihuha, ko nubwo yafashwe akora ubu bucuruzi nta burozi bwari mubyo acuruza nkuko byavugwaga, ko kandi adafunze.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. kweri says:
    June 3, 2017 at 12:27 pm

    abarundi n’ubundi ni ukubitondera ibihuha birirwa birukamo iwabo ntibakabizane mu rwanda. twabahaye ubuhungiro ariko tubahaye gasopo yo kuryanirana inaha mu rwanda banazana ibihuha
    kimwe ni kwibombokeza batuze mu rwanda nta bihuha dukunda kandi turatekanye .. niba bashaka gukwiza ibihuha basubire iwabo boseeee then birirwa babikwiza mu ntara zabo
    ubundi uretse se kwibombokeza ubona uwaabaroga yabyungukiramo iki ? ni kuriya bikorwa se ??

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5903 Posts

Politiki

4154 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga