• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Nyamagabe: Abamotari n’abanyonzi basabwe kubungabunga umutekano

Umwanditsi
June 9, 2017

Abamotari bo mu karere ka Nyamagabe bibumbiye mu makoperative COTRANYA, COTAMUNYA na COMUNYA ndetse n’abatwara abantu n’ibintu ku magare bose bagera kuri 400   basabwe gukomeza ubufatanye na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Ubu butumwa babuhawe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi muri iyi ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Gilbert Gumira ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe, kuri uyu wa kane taliki ya 8 Kamena 2017 ku karere ka Nyamagabe.

Mu biganiro bahawe, Guverineri Mureshyankwano yababwiye ko bagomba  kurwanya ikintu cyose cyahungabanya iterambere by’abatuye akarere ka Nyamagabe by’umwihariko n’igihugu muri rusange.

Yagarutse ku kamaro k’ubufatanye hagati y’abaturage muri rusange n’abatwara abantu by’umwihariko n’inzego zinyuranye ndetse n’ubwuzuzanye hagati y’inzego zitandukanye kugira ngo igihugu kirusheho kugira umutekano usesuye n’iterambere rirambye.

Aha yagize ati:” N’ubwo mukora umwuga wo gutwara abagenzi ariko namwe uruhare rwanyu rurakenewe mu kubungabunga umutekano nk’inkingi y’iterambere kuko n’akazi kanyu katakorwa nta mutekano uhari; si akazi k’inzego zishinzwe umutekano gusa.”

Yabwiye abo bamotari kwitabira gutangira amakuru ku gihe, bakamenya abo batwara, babona ari abantu bakemangwaho ubugizi bwa nabi bakabimenyesha inzego z’umutekano kuko kwirinda biruta kwivuza aho yagize ati:” Mubikoze uko, muzaba mutanze umusanzu wanyu ku mutekano.”

ACP Gumira, yasabye abitabiriye inama n’abaturage muri rusange, kwitabira gahunda za leta, no kubaha inzego z’ubuyobozi zashyizweho. Yakomeje asaba by’umwihariko abamotari kwirinda gutwara no kunywa ibiyobyabwenge, kumenya abagenzi batwaye kuri  moto zabo, kuko hari aho byagaragaye ko hari bamwe muri bagenzi babo batwara abanyabyaha banyuranye kubera uburangare cyangwa se banabazi.

Yagize ati:”Namwe ubwanyu mukwiye gushyiraho uburyo mugenzurana kuko hari bamwe muri bagenzi banyu bifatanya n’abanyabyaha, abo mujye mubagenzura kandi mubatangeho amakuru biciye ku buyobozi cyangwa Polisi ibegereye.”

Muri iyi nama kandi, yabasabye kwirinda impanuka zo mu muhanda bubahiriza amategeko yawo kandi bakirinda gukora ikosa ryo kwanga guhagarara igihe umupolisi abahagaritse, kuko ari ikinyabupfura gike n’imyitwarire itari iya kinyamwuga kandi abibutsa ko bihanwa n’amategeko.

Yasabye abamotari kwirinda gupakira ibirenze ubushobozi bwa moto, gutwara moto bafite ibyangombwa byose bisabwa, kurangwa n’isuku mu kazi no gutanga serivise nziza kuko akazi kabo kabafitiye akamaro kandi kagafitiye igihugu.

Nsabimana Jerome, umuyobozi w’abamotari mu Ntara y’Amajyepfo wari witabiriye iyi nama, yavuze ko abamotari bishimiye ibiganiro bahawe, bakaba bagiye gushyira mu bikorwa inama bagiriwe na Polisi n’ubuyobozi bw’intara, kandi ko bagiye kwerekana impinduka nziza mu mikorere yabo ya buri munsi barushaho gutangira amakuru ku gihe kandi bakagira uruhare mu ifatwa ry’abanyabyaha babiyambaza mu ngendo.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga