• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Kamonyi: Abakobwa bageze ku mukino wanyuma w’irushanwa Kagame Cup

Umwanditsi
June 12, 2017

Mu mikino yo guhatanira igikombe kitiriwe umurenge Kagame Cup gikinirwa ku rwego rw’imirenge yose yo mu gihugu, abakobwa b’umurenge wa Kayenzi muri kamobyi bageze ku mukino wanyuma batsinze abo mu murenge wa Muhoza w’akarere ka Musanze.

Umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’abakobwa b’umurenge wa Kayenzi mu karere ka kamonyi n’ikipe y’abakobwa b’umurenge wa Muhoza y’akarere ka Musanze, umukino warangiye abakobwa ba Kamonyi na Musanze ari ibitego 3 bya Muhoza ya Musanze kuri 2 bya Kayenzi ya Kamonyi ariko kubera igitego kimwe aba Kamonyi batsinze mu mukino ubanza kibatambutsa gityo babona tike y’ukino wanyuma “Umurenge Kagame Cup.”

Umukino wabanje ugahuza aba bakobwa ba Musanze na Kamonyi, wabereye mu karere ka Kamonyi ku kibuga cya Runda, hari kuwa gatanu tariki 9 Kamena 2017 aho iminota 90 y’umukino yarangiye ikipe y’abakobwa ya kayenzi muri Kamonyi itsinze ikipe y’umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze igitego 1-0 ari nacyo cyatumye ikomeza ku mukino wanyuma, nyuma y’uko iminota 90 y’umukino irangiye ari 3-2 mu mukino wahuje aya makipe yombi kuri uyu wambere tariki ya 12 Kamena 2017 kuri Sitade Ubworoherane I Musanze.

Mandera Innocent, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kayenzi aba bakobwa bakinira, yatangarije intyoza.com ko bishimiye cyane intsinzi bakuye mu karere ka Musanze kuri Sitade Ubworoherane.

Mandera, avuga ko nyuma yo kubona abakobwa bakinira umurenge wa Kayenzi ayoboye bageze ku mukino wanyuma bagahesha umurenge ayoboye ishema ndetse bakanarihesha akarere ka Kamonyi n’intara y’amajyepfo muri rusange, aba bakobwa ngo ikigiye gukurikiraho ni ugushyira imbaraga hamwe, kubashakira ibikenewe byose mu gutegura umukino wa nyuma batekereza cyane kuzegukana igikombe cy’Umurenge Kagame Cup cyane ko ngo mu kivugo cy’akarere ka Kamonyi ari “Abesamihigo.”

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu mukino.

Mu mukino wahuje aba bakobwa bakina umupira w’amaguru b’umurenge wa Kayenzi muri Kamonyi n’umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, abayobozi batandukanye mu karere haba ku rwego rw’akarere, mu mirenge ndetse n’abaturage bari baherekeje ikipe berekeza I Musanze, mugihe kandi abo basanze Musanze nabo bari biteguye kubakira, nyuma y’umukino nkuko mu mukino ubanza muri Kamonyi byagenze bagiye mu gice cyo kwakira abakinnyi no kuganira dore ko uba ari n’umwanya wo guhura kwa bamwe badaherukana ndetse abandi bakamenyana.

Abafana baherekeje ikipe y’abakobwa ya Kayenzi y’Akarere ka Kamonyi bari mu byishimo i Musanze.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga