• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Rubavu: Abarobyi basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano mu kiyaga cya Kivu

Umwanditsi
June 14, 2017

Abarobyi bo mu Kiyaga cya Kivu, mu karere ka Rubavu bagera kuri 60 bibumbiye mu Mpuzamashyirahamwe yabo yitwa Union de Cooperatives des Pechȇurs de Rubavu (UCPR)  biyemeje kugira uruhare mu kubungabunga umutekano mu gice cy’amazi bakoreramo iyo mirimo.

Uyu ni umwe mu myanzuro bafashe ku itariki 13 Kamena 2017 mu nama bagiranye n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Callixte Kalisa; ikaba yarabereye mu murenge wa Nyamyumba.

Mu butumwa yabagejejeho, SSP Kalisa yababwiye ko kutubahiriza amategeko abagenga bishobora guteza impanuka mu mazi, kandi ko bishyira mu kaga ubuzima by’ibinyabuzima byo mu mazi.

Yavuze ko kuroba nta byangombwa no kurobesha ibikoresho bitemewe birimo imitego yitwa Kaningiri n’Inzitiramibu ari bimwe mu byaha bikorwa n’abarobyi; hanyuma abasaba kubyirinda.

Yabasobanuriye ko kurobesha ibyo bikoresho bituma habaho igabanyuka ry’umusaruro w’amafi kubera ko ababikoresha bafata amafi mato agikura, kandi ko bafata n’ibindi binyabuzima biba mu mazi bifite akamaro gatandukanye.

SSP Kalisa yabwiye abo barobyi ko impanuka zibera mu Biyaga, Imigezi n’Inzuzi ziterwa ahanini no gupakira amato ibintu birenze ubushobozi bwayo; hakiyongeraho gukoresha ubwato bushaje cyangwa bufite ibindi bibazo.

Yabibukije kujya bambara ijaketi ibuza umuntu urohamye kurigita mu mazi, kandi igihe bahuye n’ikibazo mu mazi bagahamagara nimero ya telefone ya Polisi itishyurwa y’ubutabazi bwo mu mazi; iyo akaba ari 110.

Yababwiye ati:”Hari abantu bakoresha amato mu kwinjiza magendu n’ibiyobyabwenge mu gihugu babivanye muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda. Nk’abantu bamara igihe kinini mu mazi bitewe n’imirimo yanyu, mukwiye kugira uruhare mu gukumira ibyo byaha biyakorerwamo.”

Umuyobozi wa Polisi muri aka karere yabakanguriye kandi kwirinda gukoresha abana mu mirimo y’uburobyi no kubabuza kwidumbaguza mu Kiyaga kuko bishobora kubaviramo impanuka.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe yabo, Gakuru Jean Damascene yagize ati,” Ibiganiro twagiranye na Polisi byatumye turushaho gusobanukirwa uruhare rwacu mu kubungabunga umutekano w’aho dukura ikidutunze, kikanadutungira imiryango.”

Yashimye Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda ku nkunga y’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe bwateye Impuzamashyirahamwe yabo. Yavuze ko ayo mafaranga bayaguze ubwato bugezweho bubafasha kugenzura ibikorwa bibera mu mazi; bityo bakagira uruhare mu gukumira icyahungabanya umutekano w’aho bakorera uburobyi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga