• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
05/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
05/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
05/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

Diane Rwigara yinjiye muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora nk’umunyarwandakazi

Umwanditsi
June 20, 2017

Kugicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Kamena 2017 Diane Shima Rwigara yinjiye mubiro bya Komisiyo y’Igihugu n’amatora ajyanye ibyangombwa bisabwa ushaka guhatanira intebe y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda mu matora ateganijwe muri Kanama 2017, yari yakenyeye nk’umunyarwadakazi.

Kuri uyu wakabiri tariki ya 20 Kamena 2017 ahagana ku isaha y’isaa cyenda nibwo Diane Shima Rwigara yageze kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora yitwaje ibyangombwa bisabwa ushaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda mu matora ateganijwe muri Kanama 2017 aho yaje yashananishije nk’umunyarwandakazi.

Diane Rwigara aha yatangaga ibyagombwa mubyo yasabwaga.

Ubwo yatangaga ibyangombwa asabwa na Komisiyo, Diane Rwigara yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu n’amatora bwana Kalisa Mbanda hamwe n’abakomiseri muri iyi Komisiyo, Uyu munyarwandakazi kandi yari yaherekejwe by’umwihariko na mama umubyara.

Diane Rwigara, umukobwa wa nyakwigendera Rwigara Assinapol aganira n’intyoza.com k’umurongo wa terefone ngendanwa yatangaje ko ibyangombwa yasabwaga byose yabigejeje kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora ko igisigaye ari ugutegereza icyemezo cyayo mu gihe izaba itangaza abakandida bazaba bemerewe kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’Igihugu mu matora ateganijwe tariki ya 3 n’iya 4 Kanama 2017.

Mama wa Diane hagati. Ifoto yahinduwe iya mbere hari habayeho kwibeshya.

Diane Rwigara, yatangaje kandi ko nyuma y’icyemezo cya Komisiyo y’igihugu y’amatora mu kwemeza abakandida, aramutse yemejwe nk’umukandida wigenga uzahatana n’abandi mu kuyobora u Rwanda ngo nibwo azatangaza ku mugaragaro gahunda afitiye abanyarwanda mu gihe yaba atorewe kuba Perezida w’u Rwanda.

Abamaze kugeza ibyangombwa bisabwa ushaka kuba umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora ni Dr Frank Habineza w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (The Democratic Green Party of Rwanda) hakaba Mwenedata Gilbert umukandida wigenga(Ibyo yasabwe ntiyabitanze byose), Barafinda Fred Sekikubo wigenga ariko unafite ibyo agisabwa, Hamwe na Diane Shima Rwigara uvuga ko ibyo yasabwaga byose yabigejeje kuri Komisiyo.

Diane asohoka mu modoka.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5904 Posts

Politiki

4155 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1027 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga