• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Musanze: Ikigo nderabuzima cya Muhoza Kiratungwa agatoki mu gutanga Serivise mbi

Umwanditsi
June 21, 2017

Abagana ikigo nderabuzima cya Muhoza, by’umwihariko abagore bajya kwisuzumisha, batunga agatoki bamwe mu bakozi b’iki kigo kwakira nabi ababagana no kutabagirira ibanga.

Gucunaguzwa, kubwirwa nabi no kumara igihe kitari gito abagana ikigo nderabuzima cya Muhoza bategereje ababakira, kutabikirwa ibanga nibyo byinubirwa na bamwe mubagana iki kigo nderabuzima. Bavuga ko hari n’ababyeyi bahitamo kubyarira murugo aho kujya kwa muganga batinya gucunaguzwa no kubwirwa nabi na bamwe mubakozi.

Umwe mubabyeyi waganiriye n’intyoza.com akaba atarashatse ko amazina ye atangazwa aho kandi abana n’ubwandu bwa SIDA yavuze ko bamwe mu bakozi bo kwa muganga nta banga bagira, ko barangwa no kuvuga nabi no kurangarana ababagana. Avuga kandi ko nubwo terefone zitacyemewe ngo ibyo barangariramo ntibibuze, avuga nka interineti, Filime muri za mashine kimwe no kuganira hagati yabo.

Undi we agira ati:” Muri Serivise yo kwipimisha kubabyeyi batwite ntabwo Serivise ari nziza pe, bafite imvugo nyandagazi, ugasanga bafashe umuntu w’umubyeyi muzima baramwita ngo ni indaya kubera ko nta mugabo yajyanye, hari igihe uba ufite umugabo ari mubutumwa bw’akazi cyangwa se mutabana munzu ari inshuti yawe mwemeranijwe kuzabana, ntabwo bakagombye kutwandarika.”

Akomeza agira ati:” Usanga bavuga ngo indaya ni zijye ukwazo n’abagore b’abagabo bajye ukwabo, nta n’ibanga bagira kuko nk’abaganga bakora hamwe baziranye cyangwa se ukajya k’umuganga ukuzi usanga nta banga akugiriye aho abiganiriza mugenzi we cyangwa se umwe wo mu muryango wawe kandi hari igihe baba batazi ikibazo cyawe, bakeneye amahugurwa ahagije mubyo bakora.”

Leopord Nirere, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Muhoza yabwiye intyoza.com ko amakuru yo kuba bamwe mubakozi b’ikigo nderabuzima ayoboye batanga Serivise mbi by’umwihariko abakora muri Serivise yakira abagore batwite ntabyo yari azi, ko kuva ayamenye agiye kwicara akaganira nabo akumva imbogamizi bagira cyangwa se impamvu yaba ituma bavuga nabi. Agira ati:” Turabaganiriza tunabacyebure aho bishoboka.”

Abagana ikigo nderabuzima cya Muhoza, bamwe mubaganiriye n’intyoza.com bavuga ko n’udusanduku tw’ibitekerezo babona ntacyo tumaze ngo kuko babwirwa ko ibyo bandika ntaho byagera ngo kuko n’ubundi aribo badufungura cyangwa se tugafungurwa na bagenzi babo.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga