• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: Arashakishwa nyuma yo kwica Nyina umubyara akoresheje icumu agahunga

Umwanditsi
June 26, 2017

Uwitwa Tuyishimire Alexis bakunda kwita Kagiraneza w’imyaka 29 y’amavuko ubarizwa mu murenge wa Mugina mu kagari ka Nteko umudugudu wa Ntasi, birakekwa ko ariwe waraye yishe Nyina umubyara akoresheje icumu agahita acika nubu arashakishwa.

Nkuko byemezwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina Bwana Ndayisaba Jean Pierre Egide, kuri iki cyumweru tariki 25 Kamena 2017 ku masaha y’umugoroba umukecuru witwa Mukagatare Daforoza w’imyaka 57 y’amavuko yishwe atewe icumu n’umuhungu we witwa Tuyishimire Alexis kugeza nubu ugishakishwa kuko ngo akimara kumwica yahise ahunga.

Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Nteko, umudugudu wa Ntasi, umurenge wa Mugina, Ndayisaba Egide Gitifu w’umurenge yagize ati:” Yamwicishije icumu. Ntabwo turamenya neza ikintu bapfuye ariko turacyashakisha tubaza abaturage. Babanaga bonyine n’akana uyu muhungu yabyaye hanze, gusa uyu muhungu yari umunyarugomo.”

Amakuru y’urupfu rw’uyu mukecuru yemezwa kandi na Polisi y’u Rwanda ndetse ikavuga ko uyu Tuyishimire Alexis ukekwaho kwica mama we agahunga arimo gushakishwa ngo atabwe muri yombi ashyikirizwe ubutabera.

IP Emmenuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’amajyepfo yatangarije intyoza.com ati:” Ni ukwamagana ubwicanyi nk’ubungubu, kwamagana abantu bambura ubuzima abandi, ariko cyane cyane ibyo bita utubazo bigenda bigakura bikaba ikibazo byageraho bikava ku kibazo bikaba urubazo, abantu bakagenda babifata ko byoroheje, ntacyo bitwaye, kwa kanaka niko babaye, iyo mico n’imitekerereze nk’iyo ngiyo dukwiye kuyirenga, buri muntu akaba ijisho ry’umuturanyi, tugatanga amakuru afasha gukumira no kurwanya ibyaha n’ababikora.”

Tuyishimire Alexis ukunze kwitwa Kagiraneza w’imyaka 29 y’amavuko niwe ushakishwa akekwaho kwica Mama umubyara.

IP Emmanuel Kayigi, nubwo ngo bakirimo gukora iperereza no gushakisha umwicanyi asaba buri muntu wese kugira amakenga, icyo ubona utakwifasha kandi utagishira amakenga ukavuza induru ugatabaza mu gihe ubona ubundi bufasha bushobora gutinda, asaba kandi by’umwihariko buri wese gukorana bya hafi na polisi n’izindi nzego batangira amakuru neza kandi kugihe yatuma hakumirwa ibyaha cyangwa se ababikoze bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Ibi IP Kayigi, yabivuze abihereye cyane ku kuba uyu musore ukekwaho kwica Mama we hari umuntu bahuye akamubwira ko ngo kuva yabera aribwo arwanye na Mama we kandi ko ngo ashobora kuba amukubise cyane, avuga ko iyo aza kugira amakenga aba yahise amusaba gusubirana nawe murugo byakwanga akamuvugiriza induru agafatwa aho kuba ubu ngubu abantu barimo kuvunika bamushakisha. Buri wese akwiye kuba Ijisho ry’umuturanyi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga